Mukansoneye Adiriya uvuka mu Ntara y'Amajyepfo mu karere ka Gisagara, muri Genocide yakorewe Abatusi mu1994 yanyuze mu biteye ubwoba ariko Imana yaramurwaniriye imusimbutsa urupfu ari yo mpamvu yiyemeje kuyishima no kubabarira abamwiciye umuryango ndetse aharanira gukora imirimo iyubahisha kugira ngo Imana itazicuza icyo yamusigarije.
Genocide yakorewe abatutsi imaze kurangira, mugihe Mukansoneye Adriya yiteguraga kujjya muri Gacaca yateganyaga ko azagira icyo ageraho ari uko yishyuje abamwangirije. Muri icyo gihe Imana yamuganirije binyuze muri Bibiliya ahita afata umwanzuro wo kubabarira abamwiciye n'abamusahuriye imitungo nk'uko abisobanura ati:
'Umunsi umwe ubwo nari ndyamye mvuye mu masengesho, numvise ijwi rimbwira ngo nsome Abaroma 12:17-21.
'Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza. Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n'abantu bose. Bakundwa, ntimwihōranire ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo 'Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga'. Ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe. Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza'.
Aya magambo yanjemo ubwo niteguraga kujya muri gacaca kuko natekerezaga ko nzagira icyo ngeraho ari uko mburanye ndetse bakanyishyura iby'aho navutse n'aho nashatse, ariko umugambi w'umuntu si wo w'Imana. Naratekereje ndavuga ngo niba Imana imbwiye ngo sinkabiture, ni ukuvuga ko hari ikindi integanyiriza. Niba imbwiye ngo niyo izahora, njye nshobora kuvuga ngo babice cyangwa babafunge burundu, ariko ibyo ntibingarurira amaraso namennye, ntibikuraho isoni zankoze nambaye ubusa ku musozi, ahubwo nahaye agaciro kuba Imana yarandinze.
Naragiye nitaba Gacaca kuko iyo utajyagayo bakubazaga impamvu wasuzuguye amategeko. Nkigerayo narababwiye nti ikintu kinzanye hano ni uguha imbabazi umuntu wese wangiriye nabi, ari abanyiciye iwacu nta kibazo mfitanye na bo kuko njyewe sinagira uburakari kurusha Imana yabaremye nkeka ko uzihana azababarirwa, ariko utazihana Imana izabimubaza. Mubyukuri bamwe babonye ko nta bwenge ngira ndetse bampindura umusazi. Mubyukuri inshinga kubabarira ituruka ku kubabara, iyo wababaye ubabarira cyane. Naharaniye gukora icyatuma Imana imbonmo inyungu nkaba igishoro cyayo. Nirinze kwinjira mu nkuru z'ibyo nahuye na byo kugira ngo bitanyangiriza intekerezo'.
Nyuma yo kubabarira abamwiciye, Adiriya yatangiye urugendo rwo gukora ibikorwa bishobora gukora ku mutima w'Imana nk'uko abisobanura ati:
'Naratekereje nti niba habayeho kuvuga ngo umwanzi wanjye mugaburire, reka nkore ikidasnzwe. Natangiye kugemurira abo muri gereza, hakibamo ivugabutumwa najyagayo tukavuga ubutumwa nkababwira ko nabababariye kandi ko na bo ari abantu nk'abandi nkabumvisha neza ko nababariye mbikuye ku mutima. Nahise niyegereza abandi mbona bafite ibibazo byabaniye kwakira ndababwira nti 'Muze twiyegeranye, mu kigwi cyo kurira muze dusenge niturira, turire ay'umwuka kuko ay'umubiri yo yadusarisha'. Mubyukuri kubabarira ntibivuze ko nibagiwe inzira nanyuzemo ndayitekereza ariko ngahita nyivamo cyane kugira ngo ninjire mu byo Imana yankoreye.
Nafashe icyumweru cy'uwa Gatanu wa nyuma w'ukwezi nkajya ngemura CHUK ngasura abarwayi nkabacira inzara, nkabuhagira nkumva ni umurimo mwiza, nkibuka wa musarani navuyemo nkumva ko umurwayi na we mu gihe cye akeneye umuntu umuba hafi, umuganiriza ndetse umugaburira. Narabaganirizaga, nkabasengera ndetse nkabaha ubuhamya nkababwira uko Imana yankijije ikibyimba cyo ku bwonko n'uburyo narokotse Genocide yakorewe Abatutsi ko ari imbaraga z'Imana. Ku wundi wa 3 w'ukwezi twateranyaga imyenda tukayishyira abantu muri gereza, twageze Mageragere, Muhima na Nsinda kandi numva ari imirimo izamperekeza'.
Adiriya nyuma yo kubabarira yatangiye urugendo rwo kwiyubaka ndetse yishakamo ubushobozi bwo kumutunga ndetse n'ubumufasha muri ya mirimo ye yo gufasha ababaye nk'uko abisobanura ati 'Mu kugemurira abarwayi kwa muganga ntiwahora ubwira abantu ngo baguhe amafaranga wowe ntacyo winjiza. Mu kwiyubaka kwanjye rero nashatse icyo gukora nkorera mu mujyi mu bijyanye na decolation (gutaka) nubwo corona yaje ubukwe bukagabanuka ariko byari bintunze nabonaga nta kibazo mfite mu muryango'.
Source: Agakiza Tv
Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Mukansoneye-wabashije-kubabarira-abamwiciye-umuryango.html