Ubu busahuzi bwabayeho nyuma y’amasaha macye aba bahungu ba Rusesabagina, bigaragara ko ari n’abasahuzi, babwiye abaturage bari basanze bari kureba umupira ko ikibagenza ari “Uguhindura Leta ya FPR, mwe mube abahamya b’ibyo dushaka”.
Mu gihe rero izi nyeshyamba zatangiraga guhunga, ziraye mu nzu z’abaturage zisahura buri kimwe cyaose gishoboka, mbere y’uko zibyikoreza abaturage bari aho n’ubundi, kugira ngo babitware inzira yose.
Rumwe mu ngo bahereyeho muri ibyo bikorwa by’ubusahuzi, ni urwa Josephine Nyiragema, wasahuwe ibirimo imyenda, amafaranga ndetse n’ibigori yari abitse mu nzu.
Mu kiganiro na Kivu Press Agency, Nyiragema yavuze ko aba basahuzi b’inyashyamba bamwibye buri kimwe cyose bashoboraga gutwara.
Yagize ati “Baraje bahita banyaka amafaranga, bahita bajya mu nzu barasaka, batwara ibigori byari bihari n’imyenda y’abana yari ihari”.
Muri uru rugo kandi, abasahuzi ba Rusesabagina banahakuye umusore w’imyaka 20, bamutegeka gutwara imizigo bari bamaze kwiba.
Mu bandi basore batwaye imizigo y’izi nyeshyamba, barimo Damascene Habyarimana, wasobanuye uburyo bafashwemo.
Yagize ati “Twagiye kubona tubona badusanze hano, icyo badokoreye, bahise badushyiraho ibiziriko, baratuboha".
Viateur Habimana nawe ni umusore watoranyijwe mu bagombaga gutwaza izi nyeshyamba, ndetse akaba anafite ibibazo by’ubuzima birimo gutitira bidasanzwe, aho avuga ko “Ari ingaruka z’ibyo [bitero]”.
Igitero cya FLN cyatumye bamwe barara mu bihuru
Bamwe mu baturage bavuze ko nyuma y’iki kigero, hari ubwo bamaze iminsi myinshi barara mu bihuru, kuko batinyaga ko FNL ishobora kugaruka ikabasanga mu nzu nk’uko byagenze mbere.
Nyiragema yashimangiye ko iki gitero cyahungabanyije umusore wari wavanywe iwe akajya kwikorera imitwaro yibwe n’inyeshyamba.
Yagize ati “Yagarutse yahahamutse, twese twari twahahamutse. Bwarakeye mu gitondo, abashinzwe umutekano n’abapolisi baje [tubona kugaruka mu buzima busanzwe]. Twamaze ibyumweru turara mu kigunda, tukirirwa mu rugo no kurya ntitubone uko turya, tukajya kurara mu kigunda”.
Yavuze kandi ko ingabo z’u Rwanda zababaye hafi cyane, ku buryo ari zo zatumye basubira mu buzima busanzwe.
Yagize ati “Twabonye uko ingabo zakomeje kuturinda, noneho turashinga dusubira mu nzu turaryama, ubwo umutima utangira gusubira mu gitereko”.
Ab’i Nyabimata barifuza ko Rusesabagina azajya kuburanirayo ’bakamuhamya’
Mu minsi ishize, Paul Rusesabagina uri kwiregura ku byaha byakozwe na FLN yari ishami rya gisirikare ry’impuzamashyirahamwe ya MRCD, n’ubwo yikuye mu rubanza, yavuze ko inkiko z’u Rwanda zidakwiye kumuburanisha kuko ’atari umunyarwanda’.
Abaturage ba Nyabimata, nk’abantu bagizwe ingaruka zikomeye n’icyo gitero, bavuze ko bakishimira kubona Rusesabagina ari kuburanira i Nyabimata aho yakoreye ibyaha, kuko byabaha ubutabera bwuzuye.
Josephine Nyirabaganwa yagize ati “Ni byo byiza yakagombye no kuburanira aha ngaha, tunamuhamya”.
Undi yongeyeho ati “Kuburanishwa ari mu Rwanda ni byo byiza, ni byo twishimiye, areba nyine ibyo yakoze”.
Aphrodis Rudasimbwa uyobora Umurenge wa Nyabimata, yavuze ko ibyo abaturage bavuga bifite ishingiro kubera icyaha gikomeye bakorewe.
Yagize ati "Ibikorwa byakozwe n’inyeshyamba zari ziyobowe n’uriya mugabo (Rusesabagina), byahemukiye abaturage, biduhungabanyiriza umutekano, ku buryo n’ubu hari abagifte ibikomere. Rero umugizi wa nabi kumuburanyishiriza aho yakoreye icyaha ni byiza, bifasha abantu kumenya ko nta muntu uri hejuru y’amategeko".
Kuva mu myaka ya za 2005, Rusesabagina yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya Leta y’u Rwanda, binyuze mu gukwirakwizwa ibinyoma n’andi mayeri ataramuhire.
Ibi byatumye uyu mugabo yiyemeza gukora ibishoboka byose agakuraho Leta y’u Rwanda “Binyuze mu nzira iyo ari yo yose”, kuko “ibiganiro by’amahoro bitatanze umusaruro”.
Izo nzira rero kwari ukurema umutwe w’iterabwoba wa FLN, wari ushamikiye ku mpuzamashyirahamwe ya MRCD, akaba ari nawo wigambye ibitero byahitanye abantu icyenda mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, barimo Mutesi Jacqueline Diane witeguraga gushyingirwa, Atete Ornella w’imyaka 13, Mukabahizi Hilarie, Nteziryayo Samuel, Niyubuhungiro Jeannine, Niyonshuti Isaac, Maniraho Anathole, Habimana Joseph na Munyaneza Fidèle.
Rusesabagina wari inyuma y’ibi bikorwa byose, kimwe n’abo bafatanyije barimo Callixte Sankara wari Umuvugizi wa FLN, Nsengimana Herman wamusimbuye n’abandi 18, bari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aho bari kwiregura ku ruhare bagize muri ibi bitero.