Ubumwe Grande Hotel na Mackenzie ibarizwamo M... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubumwe Grande Hotel bafatanyije na Mackenzie batekereje ku bakozi n'abandi bantu batandukanye babategurira 'Brunch' yari imaze umwaka itaba kubera icyorezo cya Covid-19. Kuri iyi nshuro ikaba igiye kuba hongewemo agashya ko kuba wanakwigurira imyambaro yakorewe muri ZOI Design ya Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie.

Teta Gwiza Ushinzwe Iyamamazabikorwa n'Itumanaho('Marketing & Communications) mu Ubumwe Grande Hotel yabwiye InyaRwanda.com ko iyi Brunch yari isanzwe iba ariko yari imaze igihe itaba kubera icyorezo cya Covid-19 ariko kuri iyi nshuro ni bwo bwa mbere igiye kuba harimo no kugura imyenda yakorewe imbere mu gihugu. 

Yagize ati "Ntabwo ari igikorwa kimeze nka Concert, ni brunch isanzwe, ni uko twashatse korohereza abakiriya bacu noneho na Mackenzie bagashaka korohereza abakiriya babo ku buryo barya banagura imyenda ya Made in Rwanda kandi ku giciro cyiza.''


Teta Gwiza ashinzwe Marketing na Communications mu Ubumnwe Grand Hotel

Yakomeje avuga ko ari Brunch zari zisanzwe ziba ariko abantu bakaza bakarya bakiyakira ari bwo bwa mbere igiye kuba ifatanye no guhaha (shopping).  Ku bijyanye n'abahanzi, Teta yavuze ko nta muhanzi uzaririmba cyane ko atari igitaramo ahubwo ari Resitora isanzwe ariko akomoza ko resitora nk'ibisanzwe haba hari umuziki mucye ucurangwa muri resitora n'ubundi iyo abantu bari kurya no kunywa bisanzwe.

Mu gushaka kumenya uko abagize Mackenzie biteguye twabasuye ku iduka ryabo rya ZOI Design dusanga imyiteguro ni yose buri umwe ahugiye mu gutegura imyenda izambarwa muri icyo gikorwa, gusa amahirwe ni uko bose twahabasanze uko ari batanu barimo Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Uwineza Kelly, Uwase Katie, Iradukunda Brenda na Uwase Pamella.

Uwineza Kelly umwe mu bagize Mackenzie waganiriye na INYARWANDA atangira abwira abantu ko bari kubategurira ibintu byinshi cyane kandi ko amatike abaze. Yagize ati "Icya mbere ni Brunch isanzwe yateguwe na Ubumwe icyo tuzakora ni nk'imurikagurisha (Exbishion) tuzaba twagabanyije ibiciro kandi hazaza New collection y'abahungu n'abakobwa".

"Muri rusange ni Zoi ariko dufatanyije n'Ubumwe kuko bashaka kuzana udusha. Nka Zoi tuzazana imyenda mishya, amakanzu n'amashati, ibizaba bihari ni byo gusa bizaba biboneka ntabwo bizaba ari byinshi. Imyenda nayo izaba ifite umubare runaka urumva kuyibona ni amahirwe kandi n'abazaba bayambaye azaba ari bo ba mbere.''


Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie mu mwambaro wa ZOI Design

Ku bijyanuye n'uko abantu batandukanye bazinjira muri iyo Brunch, Uwineza Kelly yagize ati ''Amatike nayo arabaze bisaba kugura itike hakiri kare kugira ngo utazasanga yashize kubera icyorezo cya Covid-19 ntabwo hatumiwe abantu benshi ariyo mpamvu bisaba kugura ticket.''

Iyi Brunch izaba ku itariki 01 Gicurasi 2021 izabera ku Ubumwe Grande Hotel mu nyubako ndende iri mu mujyi wa Kigali. Kuri ubu birasaba kugura itike yawe hakiri kare. Ni Brunch izaba hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ari nayo mpamvu hari umubare ntarengwa wo kwinjira. 

Uzagura itike n'ibyo kurya no kunywa bizaba biri muri iyo Tike azaba yaguze. Aho wasanga ayo matike ni kuri Hoteli Ubumwe ndetse no kuri ZOI Design.


Uhereye (ibumoso) Iradukunda Brenda, (Hagati) Uwase Katie agakurikirwa na Miss Naomie

Umunsi mpuzamahanga w'abakozi ufite inkomoko ku cyiswe 'Haymarket affair', iyi ikaba ari imyigaragambyo yabereye i Chicago mu 1886 aho abakozi baharaniraga ko amasaha y'akazi yagabanywa akava kuri 12 akagirwa umunani ku munsi. Umunsi mpuzamhanga w'abakozi wizihizwa byemewe n'amategeko tariki ya mbere Gicurasi buri mwaka mu bihugu birenga 80 harimo n'u Rwanda.


Uwase Katie mu mwambaro wa ZOI Design


David yambaye ishati yakorewe muri ZOI



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105014/ubumwe-grande-hotel-na-mackenzie-ibarizwamo-miss-naomie-na-pamela-bateguye-brunch-izamurik-105014.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)