Imibare yashyizwe hanze n'ubushakashatsi bwa UNICEF Rwanda bwo mu 2015/2016 bwakorewe ku bana 2000 bugamije kureba ihohoterwa rikorerwa abana, bwasanze 24% by'abakobwa na 10% by'abahungu barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Minisiteri y'Ubutabera igaragaza ko mu 2019 yakiriye ibirego by'abana bafashwe ku ngufu barenga 5000 mu gihe mu 2018 yari yakiriye ibirego 4127.
Minisiteri y'Ubuzima iherutse gushyira hanze ubushakashatsi bwerekanye ko nibura mu Rwanda abagore n'abakobwa bagera ku bihumbi 60 bahura n'ikibazo cyo gukuramo inda buri mwaka.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko mu bagore n'abakobwa bari mu kigero cy'imyaka 15 na 44, byagaragaye ko abagera kuri 25/1000 bahura n'ikibazo cyo gukuramo inda.
Mu mibare y'inkiko iheruka gutangazwa igaragaza ko gatanya zizamuka ubutitsa kuko kugeza mu Ugushyingo 2018, hari hamaze gucibwa imanza za gatanya 1311, ni ubwikube bw'inshuro 19 ugereranyije n'umwaka wa 2017, abahanga bakaba bavugako ibyo bifitanye isano n'ubusambanyi bukabije muri iyi minsi. Bakaba bavugako 90% bituruka ku uburaya.
Imibare imenyekana nitamenyekana y'abana baterwa inda zitateguwe ni umwe mu musaruro w'abantu bamwe bamaze kumva ko ubusambanyi ari igikorwa kidafite inkurikizi.
Ikibabaje kurushaho ni uko usanga mu gihe tugezemo ubu busambanyi butakirangwa gusa mu batizera Imana ahubwo bimaze kugaragara ko na bamwe mu bakora imirimo y'imbere mu nzu y'Imana (ba Pasiteri, Padiri n'abandi ) batangiye kwandura uyu muze w'icyaha.
Biranashoboka ko waba warigeze kujya ugendera muri izo ngeso z'ubusambanyi, urabe maso ntushukwe n'ubwo buranga, kenshi umuntu akumbura ibyo yariye, akararikira ibyo yabayemo, nta cyabuza Satani kongera kukwereka ibibero by'inkumi niba uri umusore maze ugata umurongo, ubukumi bwawe buracyakenewe hagarara kigabo uteshe, usenge usabe Imana imbaraga zo kurimbura iyo kamere mbi y'ubusambanyi, ibuka aho watsindirwaga n'aho satani yagutegeraga maze uhirinde.
Wowe wirinze kuva cyera uri uwo gushimwa, nyamara Satani araguhigira ngo nawe agushyire mu rutonde rw'abasambanyi, ariko muvandimwe komera uhagarare kigabo, tumbira umusaraba uzagushoboza, ubusugi bwawe n'ubumanzi bwawe ni icyubahiro kuri wowe kandi ni n'ishimwe ku Mana, komeza ubwo butwari ntuzatatire igihango dore ko tutari n'abacu ngo twigenge kandi rwose humura uzanesha. Muhaguruke twifate, dufashe bagenzi bacu kwifata turwanye ubusambanyi twivuye inyuma, twigire ku mateka y'abatubereye akabarore maze twirengere.
Source : https://imirasire.com/?Uburasirazuba-ku-isonga-kubusambanyi-bw-abangavu-bakiri-bato