Ubushinjacyaha kandi buvuga ubwo Paul Rusesabagina yabazwaga mu Bugenzacyaha yavuze ko ari mu batanze amabwiriza mu bikorwa byavuyemo ibitero byagabwe mu Rwanda.
Yanemeye kandi ko ibyakorwaga byanyuzwaga muri Collège de presidents yarimo Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD-Ubwiyunge, Nsabimana Callixte 'Sankara' wa RRM, na we wayoboraga PDR-Ihumure, amashyaka yose yihurije hamwe agakora MRCD.
Mu Bugenzacyaha yemeye ibikorwa MRCD yakoze anabisabira imbabazi avuga ko we atageze kuri terrain muri Nyamagabe na Rusizi.
Ubushinjacyaha buvuga ko yemera ibikorwa abarwanyi ba FLN bakoze ndetse akabisabira imbabazi.
Umushinjacyaha asubiramo amagambi yavuzwe na Rusesabagina, yagize ati "Sinigeze mbatuma kubikora, asa n'ushaka kugaragariza ubushinjacyaha ko adakwiye kubibazwa. Iyi mvugo tubona itamukuraho uburyozwacyaha ku bwicanyi bwakozwe na MRCD-FLN nk'igikorwa cy'iterabwoba. Iyi mvugo y'uko atabibatumye cyangwa abisabira imbabazi, turasanga mu gihe urukiko ruzasanga icyaha kimuhama, yagihanirwa.'
Ubushinjacyaha kandi bwagarutse ku byakurikiraga biriya bitero ubwo MRCD-FLN yigambaga ibikorwa by'ubwicanyi bwakorewe muri Nyabimata.
Nyuma yo kwerekana amashusho yumvikanamo Nsabimana Callixte 'Sankara' wari Umuvugizi wa FLN yigamba ibitero byagabwe muri Nyungwe, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibitero byagabwe muri Nyungwe byakozwe hagamijwe guhatira Leta gukora ibiri mu bushake bwabo.
Buti 'Kwica abantu muri ibi bitero ni ukugaragaza ko bahari nk'abarwanyi, ko hari icyo bifuza gukoresha ubutegetsi buriho no gukora ibikorwa by'ubwicanyi bagamije gushyiraho ka gahato.''
Muri biriya bihe ku wa 14 Kanama 2018, hari ikiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa Radio Ubumwe witwa Mukashema Esperance wamubazaga niba ari bo bakoze ibyo bikorwa maze asubiza agira ati 'Ni byo koko Nyabimata twagiyeyo, twaraharashe.'
Sankara kandi mu kindi kiganiro yavuze ko inyeshyamba za FLN zafashe Nyungwe ndetse abuza abaturage kutagenda muri ako gace yise ak'imirwano.
Ubushinjacyaha bwifashishije ubuhamya bw'abantu batandukanye, bwavuze ko Habarurema Joseph yafashwe agasabwa kwerekana aho Gitifu wa Nyabimata atuye, akababwira ko atahazi bagahita bamurasa.
Buti 'Ibi tubabwiye ni ibyo abatangabuhamya biboneye ubwabo muri kiriya gihe. Umugambi wo gushyira mu bikorwa inshingano aba barwanyi bari bahawe n'abayobozi ba MRCD-FLN harimo gutanga ubutumwa bwerekana abagomba kwibasirwa bwa mbere.'
Undi mutangabuhamya wemeza ubwicanyi bwakozwe nk'igikorwa cy'iterabwoba, ni Uwimana Sabin na we ari mu modoka yavaga i Rusizi igafatirwa ku Kitabi.
Ubwo yari imbere y'Ubugenzacyaha, Uwimana yavuze ko muri icyo gitero cyagabwe muri Nyamagabe, yavuze ko abarwanyi ba MRCD-FLN, barashe ku modoka barimo bamwe bahita bicwa abandi barakomereka.
Hari kandi Ngirababyeyi Désiré wari umushoferi w'imodoka ya Alpha yatanze ubuhamya bw'uburyo bahagaritswe muri Nyungwe bageze Nyamagabe.
Yasobanuye ko bateweho grenade ndetse hanaraswa amasasu yafashe Mutesi Jacqueline Diane mu mutwe ahita yitaba Imana.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu guhitamo abaraswa hatoranywaga abahagarariye abayobozi muri ako gace ka Nyabimata.
Havugimana Jean Marie Vianney wifashishijwe mu kwerekana aho bamwe batuye na we yaterwaga ubwoba abwirwa ko na we agomba kumviraho.
Ati 'Raporo yakozwe n'inzego z'ibanze yerekana ko muri iryo joro hateye abarwanyi bari hagati ya 50 na 80. Ibyo bitero byaguyemo abantu babiri.'
Ibyo bitero byahereye muri Nyabimata ariko no mu Karere ka Nyamagabe, abarwanyi ba FLN na ho hagabwe ibitero bagamije kugira abo bambura ubuzima.
Mu nyandiko mvugo ye ubwo yabazwaga n'Ubugenzacyaha ataritaba Imana, Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y'Umurenge wa Nyabimata, yavuze iby'igitero cyo19 Kamena 2018 mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.
Yavuze ko yahamagawe n'umuturanyi we witwa Habimana amubwira ko hari imodoka ziri gushya n'inzu ziri gutwikwa.
Ubwo bavuganaga yahamagawe na Gitifu wa Nyabimata, agiye ku ruhande ngo yumve icyo amubwira, yahise abona abambaye igisirikare, bamusaba telefoni, bamubwira kugenda.
Agishingura ikirenge aho, yarashwe amasasu abiri mu kuguru kw'ibumoso no mu kuboko kw'ibumoso, akimara kugwa hasi, abo basirikare bamukubise imigeri ahantu hose bakeka ko yapfuye.
Munyaneza Fidèle yaje kujyanwa mu bitaro ariko aza kubigwamo kubera ibikomere yari yagize.
Ubushinjacyaha amazina y'abaguye mu bitero bya FLN barimo Mutesi Jacqueline Diane witeguraga gushyingirwa, Atete Ornella w'imyaka 13, Mukabahizi Hilarie, Nteziryayo Samuel, Niyubuhungiro Jeannine, Niyonshuti Isaac, Maniraho Anathole, Habimana Joseph na Munyaneza Fidèle.
Urubanza ruzakomeza tariki 21 Mata 2021, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ikirego cyabwo.
UKWEZI.RW