Ubutumwa bw'ihumure bwa Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Israel Mbonyi na Aline Gahongayire #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki gihe cy'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana twaganiriye nabo, batanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda bose mu rwego rwo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda no ku Isi hose.

Umuramyi Gaby Kamanzi yatangiye yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ati "Nongeye kwihanganisha abacitse kw'icumu, bakabura ababo, impfubyi n'abapfakazi, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994." Yongeyeho ati "Turashima Imana ikomeje kurinda u Rwanda, ibyo yakoze ni byinshi cyane cyane ko uyu munsi u Rwanda rufite agaciro ku Isi, n'isura nshya. Imana ikomeje guhindura amateka y'igihugu cyacu turayishima".

Nkuko tubikesha ikinyamakuru InyaRwanda.com, Gaby Kamanzi yasabye abanyarwanda gukomeza kwiringira Imana kuko izabashoboza kugera no ku bindi byiza biri imbere. Ati "Dukomeze tuyiringire n'ibisigaye izabikora, niyo dukwiye kwizera yonyine! Imana yabohoye igihugu cyacu ntizaduta turi ubwoko bwayo. Zaburi 94 : 14. Kandi umugambi yatangiye gukorera u Rwanda izawusohoza! Imana ibahe imigisha, Murakoze!".

Umuramyi Patient Bizimana yibukije Abanyarwanda ko hari ihumure riva ku Mana. Yagize ati "Ubutumwa natanga muri ibi bihe biruhije imitima yacu nk'abanyarwanda, ni uko muri ibi bihe n'ubwo bikomeye ariko hari ihumure riva ku Mana data wa twese -Yobu 14:7. 'Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, Kandi kikajya kigira amashami y'ibitontome.'

Yagize icyo abwira urubyiruko arusaba guharanira ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 bitazasubira ukundi. Yagize ati "Icyo nasaba urubyiruko ni uguharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi, ndetse no gukoresha imbaraga bafite mu kubaka igihugu no kurinda neza ibyo Imana yatugejejeho nyuma y'iyi myaka yose 27 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".

Umuramyi Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye gutera Abanyarwanda imbaraga zo gushakishanya umwete kubaho kandi neza baharanira ko Jenoside iztazongera kubaho ukundi mu Rwanda no ku Isi hose. Yagize ati "Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bidutere Imbaraga zo gushakishanya umwete kubaho, ndetse tukabaho neza kandi duharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda no ku Isi hose".

Aline Gahongayire uzwiho gukora indirimbo zigarurira abantu ibyiringiro, nawe yagize ubutumwa agenera Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yatangiye asobanura kuri we icyo kwiyubaka bivuze, ati: "Bivuze byinshi Harimo gukunda igihugu no gusigasira ibyiza tugezeho kandi tugakomeza kwihesha agaciro kuko ari twe rumuri rw'igihugu''.

Ku bijyanye n'icyo asaba urubyiruko, uyu muhanzikazi yabasabye gukomeza gusigasira ibyagezweho no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi, gukunda igihugu, gukora no kwihangira imirimo. Mu gusoza ikiganiro yasabye abanyarwanda gufatanya kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati "Dusenge byose tuzabishobozwa n'Imana".

Source: InyaRwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubutumwa-bw-ihumure-bwa-Patient-Bizimana-Gaby-Kamanzi-Israel-Mbonyi-na-Aline.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)