Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ubwo yari amaze guterwa inda, ubuzima bwarushijeho kumugora kuko n'ubusanzwe yari abayeho nabi.
Ati "Ibyanjye ni birebire, byari ibintu bikomeye, natewe inda mfite imyaka 15, noneho umugabo wayinteye kuko yari umupolisi ansaba ko tubana ngo batazamufunga ndabyemera.'
'Ntabwo twabanye igihe kinini kuko yapfuye ndi kwa muganga nagiye kubyara azize kanseri, iwabo baranyanga ngo ntitwabana umugabo wanjye yapfuye. Byaje kunyobera njye n'umwana tukajya turarana hanze biranga birakomera, nageze aho umwana mushyira mama nawe utishoboye kuko nawe abayeho aca inshuro, ngaruka mu mujyi nibwo natangiye gukora uburaya"
Kubyara akiri muto byiyongereye ku rwango n'ubundi abo mu muryango we bari basanzwe bamufitiye kuko nawe nyina yari yaramubyariye iwabo, akaza kuhamusiga akajya gushaka undi mugabo.
Ati 'Aho ni ho nakuriye, baranyanga bikomeye kugeza ubwo sogokuru yari amaze gupfa ngeze mu mwaka wa kabiri. Bansabaga kuvoma amajerekani nk'icumi ku munsi ubundi ngo ndarya ari uko maze gutindurira inka, mbese bwari ubuzima bugoye cyane kandi si nari kujya no ku ishuri nabwiriwe, ubwo nahise ndivamo."
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ubuzima bwakomeje kumubera bubi ubwo yajyaga kubana na nyina umubyara kuko bwo yahohoterwaga n'umugabo wabanaga na nyina ndetse n'abandi bagore yari yarashatse.
Ati 'Maze kuva mu ishuri nahise njya aho mama yari yarashakiye ngezeyo naho biranga umugabo yari yarashatse akajya anyirukaho n'umuhoro ngo ntiyarera icyana atabyaye, mama yaje kungira inama ngo aho kugira ngo yahukane ninsubireyo azajya aza kundeba kandi n'abandi bagore uwo mugabo yari yarashatse baradutotezaga.'
Yasubiye kwa se, naho bakajya bamutoteza, ubuzima bukomeza kuba bubi ahava yerekeza inzira y'uburaya.
Ati "Sinabihisha nahise njya mu buraya, nkajya nsambana bakampa amafaranga nkoherereza mama n'umwana wanjye kuko nawe yageze aho yimuka aho yari yarashakiye kubera ko bamutotezaga ndetse batangiye no kujya bandogera umwana nawe yenda gupfa."
Nzayisenga yavuze ko nyuma yo kubyara imburagihe no kuyoboka uburaya, yahisemo kuboneza urubyaro yirinda ingaruka nyinshi yari guhura nazo.
Ati "Nyuma yo kubyara no gukora uburaya, mama yangiriye inama yo kwambara agapira kugira ngo batazongera kuntera inda, kashira nkashyiramo akandi.'
Nzayisenga yavuze kandi ko se umubyara yageze n'aho amwima isambu agakomeza kumunaniza amusaba ibirenze ubushobozi bwe.
Yagize ati "Nagiye kumwaka isambu arambwira ngo nzabwire mama ajye kuyinsabira, mbibwiye mama arambira ngo yanyeretse kwa data nzage kumusaba isambu.'
'Mu minsi ya vuba nibwo abandi bana ba papa bampamagaye barambwira ngo ko ntaza gusaba papa isambu nyobewe ko azana abagore benshi? Baramumpaye kuri telefoni arambwira ngo nzabanze muture inzoga.'
Nzayisenga Angelique agira inama abakiri bato ndetse n'ababa bibwira ko gukora uburaya byabatunga bakabaho neza ko ari ukwibeshya no kwiyahura kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga kandi ko nawe abonye ubufasha yava mu buraya akiteza imbere.
Ati "Mu buraya nahuriyemo n'ibibi byinshi bimwe ntanavugira ku karubanda, nahuriyemo n'indwara, imvune, agasuzuguro mbese ni ibibazo byinshi ubitekereza abyirinde cyane kuko nanjye mbonye ubufasha n'ubushobozi nabivamo nkajya hafi ya mama n'umwana wanjye nkava muri ubu buraya nta na kimwe kizima kibubamo uretse umubabaro gusa.'
Bamwe mu bazi Nzayisenga bemeza ko ashishikariye gukora ngo yiteze imbere n'ubwo ubushobozi afite bukomeza kumuzitira.
Uwamariya Gertulde ni umubyeyi umuzi, yagize ati" Ange, ndamuzi igihe kitari gito, twaraturanye ni inyangamugayo, ntiyiba, ntateza amahane pe, kuko duturanye imyaka irenga itatu."
Kuva mu 2017 kugeza muri Mutarama 2020, mu Karere ka Musanze hatewe inda abana 198 nyamara amadosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ntiyageraga kuri 70 ibintu Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango n'izindi nzego bavuga ko batazihanganira bagasaba buri wese kubirwanya atizigamye.