Uganda na Tanzania byashyize umukono ku masezerano atatu y'ingenzi agamije guteza imbere urwego rwa Uganda rw'ubucukuzi bw'ibikomoka kuri Peteroli na gaz (gas), mu ruzinduko rwa mbere rwo mahanga rwa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.
Aya masezerano hagati ya leta zombi n'amasezerano hagati ya za kompanyi zifitemo imigabane ndetse n'ajyanye n'ubwikorezi n'imisoro, ni intambwe yerekeza ku gutangira kubaka umuyoboro wo muri Afurika y'uburasirazuba unyuramo peteroli idatunganyije.
Uganda na Tanzania byagiranye amasezerano yo kubaka umuyoboro wa 1443km wo kuvoma ibitoro bya Uganda mu kibaya cya Albertine basin mu burengerazuba bwa Uganda, ubijyana ku cyambu cya Tanga cyo muri Tanzania kiri ku nyanja y'Ubuhinde.
Numara kubakwa, uyu muyoboro w'ibitoro w'agaciro ka miliyari 3.5 z'amadolari y'Amerika uzaba ari wo wa mbere muremure ku isi unyuramo ibitoro bitunganyije.
Icyemezo cya nyuma cy'ishoramari - cyo kwiyemeza gutanga amafaranga - kizafatwa n'ibi bihugu byombi ndetse na za kompanyi z'ubucukuzi bw'ibitoro, mbere yuko kubaka uwo muyoboro bitangira.
Ibi bihugu byombi byizeye ko uyu muyoboro uzazana inyungu mu mibereho no mu bukungu ndetse n'inyungu ku karere, ugatanga akazi ku bantu bigereranywa ko bagera ku 10,000 mu gihe uzaba urimo kubakwa no mu gihe uzaba watangiye gukora.
Ariko uyu mushinga w'uyu muyoboro wanenzwe bikomeye n'ababungabunga ibidukikije, bavuga ko uzashegesha urusobe rw'ibinyabuzima rwari rusanzwe rufite intege nke mu kibaya cy'ikiyaga cya Victoria no mu karere ka Serengeti.
Mu mwaka wa 2025 ni bwo Uganda iteganya kuvoma ibitoro bya mbere, byo mu tugunguru bigereranywa ko tugera kuri miliyari 1.4 tw'ibitoro ifite.
Abakuru b'ibihugu bombi basinye aya masezerano
BBC