Indege ikimara guhanuka, hasohotse itangazo risinywe mu izina ry’uwari Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Ingabo, Colonel Théoneste Bagosora, ribuza abaturage kuva mu ngo zabo.
Icyo gihe Interahamwe n’abasirikare barindaga Perezida batangiye gushinga za bariyeri hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, Abatutsi batangira kwicwa bahigwa aho bari hose mu gihugu. Tariki 7 Mata igikuba cyaracitse mu gihugu, buri Mututsi wese umutima urakuka yumva ko ibye birangiye.
Twagirayezu Innocent utuye mu yahoze ari Kanombe ubu ni mu Mudugudu wa Muhabura, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe, avuga ko ibyabaye kuri iyo tariki abyibuka nk’aho byabaye ejo.
Mu masaha ya saa Mbili z’ijoro ari nabwo indege ya Habyarimana yahanutsemo, Twagirayezu yari ari i Remera ahazwi nko mu Giporoso, nyuma arataha avugana n’abantu b’inshuti ze kuri telefoni [icyo gihe habagaho Fix].
Avuga ko yaganiraga n’abo bantu wumvaga bose bahuriza ku kuvuga ko kuba ‘Ikinani’ kigiye wenda agahenge kagiye kugaruka mu Rwanda.
Mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa Gatatu, Twagirayezu yavuze ko tariki 7 Mata 1994, bitewe n’uko yari atuye haruguru y’umuhanda uva mu Giporoso werekeza Rubirizi, mu masaha ya saa Kumi n’imwe za mu gitondo yumvise amasasu menshi yari ameze nk’arimo kuvugira iruhande rw’urugo rwe bituma agira amatsiko.
Icyo gihe yashatse uko yajya ku muhanda kureba uko bimeze ariko agisohoka mu rugo atungukira ku rugo rw’umukecuru bari buturanye wari ufite abana benshi, ahageze asanga bose babarunze iruhande rw’umuryango bamaze kubica.
Ati “Ni ukuvuga ngo ya masasu numvaga yasaga nk’aho avugira mu rugo ni uwo muryango barimo bica. Nahageze barangije bagiye, igitekerezo nagize, naravuze nti abantu bishe aba bantu nta muntu bari busige.”
Yakomeje agira ati “Wari umuryango ukennye ku buryo n’abana b’uwo mukecuru bazaga kurya iwanjye. Ubundi abantu bica hari igihe bica umuntu kubera ukuntu ameze, ishyari kuko yifashije ariko mbonye bishe uwo muryango, naravuze nti ntabwo byoroshye.”
Twagirayezu avuga ko nk’umuntu utari azi ibizakurikiraho yasubiye iwe mu rugo afata camera aragaruka afotora abo bantu bari bamaze kwicwa yumva ko ari amafoto azereka ubutabera.
Ati “Naragarutse ngeze mu rugo, nari mfite umuryango w’umugore n’abana bane ndetse n’umwana wa mukuru wanjye wabaga aho ndetse hari n’undi mwana wa muramu wanjye. Ndababwira nti rero ibintu mbonye hariya ntabwo byoroshye ndabona bikomeye, ahubwo dusenge twishyire mu maboko ya Nyagasani.”
Yavuze ko nk’umuntu wari mukuru icyo gihe yari amaze kubona ko abantu bishwe bazize ko ari Abatutsi ari nabwo yahise yigira inama yo guhunga ajya hafi na Alpha Palace gushaka Interahamwe yari inshuti ye ngo arebe ko yamuhisha.
Kuri uwo munsi w’itariki 7 Mata ngo ibikorwa byo kwica byari byatangiye ndetse ni bwo Interahamwe zashyizeho amabariyeri mu mihanda yo muri ibyo bice ari na zo ziciweho Abatutsi benshi.
Twagirayezu avuga ko nyuma y’uko abavandimwe be n’abandi bo mu muryango we bishwe muri Jenoside, we n’abandi barokotse batangiye urugendo rwo kwiyubaka kuri ubu ubuzima bukaba bwaragarutse ndetse bwarabaye bwiza kurenza mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.