Raporo nshya ya Guverinoma y'u Rwanda igaragaza uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi [Muse Report], irimo ubuhamya bwa Perezida Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w'Ingabo za FPR Inkotanyi watumye kuri Colonel Théoneste Bagosora ngo akoreshe ububasha bwe ahagarike abasirikare ba Leta n'Interahamwe bareke kwica abatutsi n'abatavuga rumwe na Leta, undi akamwima amatwi.
Colonel Bagosora yari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ingabo, akaba umwe mu bari abayobozi b'agatsiko k'intagondwa kitwaga Hutu Power kenyegeje ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.
Indege ya Perezida Habyarimana ikimara guhanurwa ku mugoroba wa tariki 6 Mata 1994, bwakeye abatutsi n'abandi batavugaga rumwa na Leta bicwa muri Kigali barimo na Minisitiri w'Intebe Agathe Uwilingiyimana.
Raporo Muse igaragaza ko uwo munsi hishwe abatutsi 17 muri Centre Christus i Remera, abasaga 20 bicirwa ku musigiti i Kibagabaga. Muri Paruwasi ya Busogo mu Ruhengeri hiciwe abatutsi basaga 300.
Hari ubuhamya bwatanzwe mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ko nibura kugeza saa kumi z'umugoroba tariki 7 Mata, abantu bari hagati ya 1000 na 1500 bari bamaze kwicwa mu gihugu.
Ahagana saa yine n'iminota 50 z'ijoro ubwo hari hashize amasaha abiri indege ya Habyarimana ihanuwe, Lieutenant-General Roméo Dallaire wari Umuyobozi w'ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR), yagiye ku Kimihurura ku cyicaro gikuru cy'ingabo kureba Théoneste Bagosora.
Dallaire avuga ko ubwo yahageraga, yasanze Bagosora ari mu nama yari 'igamije gusubiza ibintu ku murongo'. Ni inama yari yitabiriwe n'abandi basirikare bakuru barimo Lieutenant Colonel Cyprien Kayumba, Lieutenant Colonel Ephrem Rwabalinda, na General Augustin Ndindiliyimana wayoboraga Gendarmerie (nka Polisi).
Dallaire yahawe ikaze mu nama, aza gutanga igitekerezo ko Bagosora na bagenzi be bareka Minisitiri w'Intebe Uwilingiyimana Agathe akaba ari we uyobora gahunda zo gusubiza ibintu ku murongo.
Dallaire yarababwiye ati 'Nubwo Perezida yapfuye, haracyari Guverinoma iyobowe na Minisitiri w'Intebe Agathe'. Ngo Bagosora yahise ahaguruka mu ntebe 'yegama areba Dallaire, intoki azishinze ku meza. Yashimangiye ashikamye ko Agathe nta buyobozi na buke afite.'
Bagosora yongeyeho ko 'We [Agathe] n'agatsiko ke ntabwo aribo Guverinoma.'
Ingabo za FPR ziraswa, Kagame agatanga gasopo
Hejuru y'ubwicanyi bwari buri gukorerwa abaturage b'abasivili bigizwemo uruhare n'abasirikare, mu rukerera ingabo zarindaga umukuru w'igihugu zari ziri mu kigo cyazo ku Kimihurura, zatangiye kurasa ku basirikare 600 ba FPR bari bari muri CND [Ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko kuri ubu].
Abo basirikare bari barageze muri iyo nyubako bivuye mu masezerano ya Arusha, barinze abanyapolitiki ba FPR bari baraje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano.
Raporo 'Muse' ivuga ko Tito Rutaremara wari Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi ari umwe mu banyapolitiki bari bari muri CND. Mu gitondo cya tariki 7 Mata yahamagaye Gen Dallaire kuri telefone aramubwira ati 'Ni ibiki biri kuba. Byagenze bite ko tubona ibintu birushaho kuba bibi?'
Dallaire yabwiye Rutaremara ko Bagosora n'abandi basirikare ba FAR bashyizeho Komite yihariye yo gushyira ibintu ku murongo. Rutaremara yaratunguwe kuko ibyo Bagosora na bagenzi be bari bakoze ntaho byari biri mu masezerano y'Amahoro ya Arusha.
Raporo ivuga ko Rutaremara yahise ahagamara Ndindiliyimana wari umuyobozi wa Gendarmerie, amubaza niba byashoboka bagahagarika ubwicanyi. Ndindiliyimana ngo yamubwiye ko Bagosora ari we ufite ubwo bushobozi, amugira inama yo kuba ari we ahamagara.
Tito Rutaremara yahise ahamagara Bagosora, aramubwira ati 'Nimudahagarika ubwicanyi, turasohoka muri CND, turwane.' Bagosora yamusubije agira ati 'Ntimubikore. Tugiye kugerageza kubihagarika.'
Kuko ibintu byarushagaho kuba bibi, Rutaremara hashize akanya yongera kugerageza guhamagara Bagosora kuri telefone, ariko asanga imiyoboro ya telefone zo muri CND yahagaritswe.
Mu buhamya bwa Perezida Kagame muri iyo raporo, avuga ko yabwiye Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni mu Rwanda, ko nihatagira igikorwa barakora ibishoboka byose ubwicanyi bugahagarara.
Ati 'Namenye ko inzu z'abadushyigikiye zazengurutswe n'abasirikare ba [FAR]. Ikigamijwe kirumvikana. Turakumenyesha ko ingabo zacu ziraza kurwana ku bantu bacu.'
Kagame yahaye Dallaire kuba ubwicanyi bwahagaritswe kuwa 7 Mata cyangwa se ingabo ze zikimanukira zigana i Kigali. Icyakora, Raporo ivuga ko Kagame yabwiye Dallaire ko FPR Inkotanyi yiteguye gutanga umusanzu umutekano n'amahoro bikagaruka mu gihugu hatabayeho imirwano.
Yemeye gutanga batayo ebyiri z'ingabo za FPR Inkotanyi ngo zifashe ingabo za Leta gusubiza ibintu mu murongo, by'umwihariko abasirikare barindaga umukuru w'igihugu bari batangiye ubwicanyi.
Amaze kuganira na Kagame, Dallaire yashyiriye ubwo butumwa Bagosora. Ngo Bagosora yararakaye cyane, yongera guhagaruka mu ntebe yuka inabi Dallaire.
Dallaire agira ati 'Yarambwiye ngo ngende mbwire FPR ngo 'Mwakoze', ariko ko adashobora kwemera ubwo bufasha. Ngo ikibazo niwe cyarebaga, yagombaga kukikemurira.'
Nubwo Bagosora yemeye ko agiye gushyira ku murongo igisirikare n'Interahamwe, siko byagenze kuko Jenoside yahise ikwirakwira hirya no hino.
FPR yasabye iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana, ifata n'ingamba
Charles Kayonga wari uyoboye ingabo 600 za FPR zari ziri muri CND, yavuze ko indege ya Habyarimana imaze guhanurwa batangiye gushakisha amakuru ariko birinda guta umutwe, nubwo inzu bari barimo yari yari yatangiye kuraswaho n'ingabo zarindaga Habyarimana.
Ibinyamakuru mpuzamahanga bimaze gutangaza ko indege ya Habyarimana yarashwe, Kayonga yahamagaye James Kabarebe wari mu birindiro bikuru by'ingabo za FPR ku Mulindi (Gicumbi).
Kabarebe yabwiye Kayonga gukora iperereza bakamenya uwahanuye indege ya Perezida. Icyakora, raporo igaragaza ko nta bushobozi buhagije Kayonga n'ingabo ze bari bafite bwo gukora iperereza ku buryo bamenya uwahanuye indege ya Habyarimana.
Maj Gen Kagame mu kiganiro yagiranye na Dallaire uwo munsi, yamusabye gukoresha ingabo ze bakarinda umutekano w'abanyarwanda kandi bakamenya neza 'uwishe Habyarimana n'impamvu'.
Raporo igaragaza ko abasirikare ba FPR muri Kigali batangiye guhamagarwa cyane n'abaturage babasaba ubutabazi, kuko inzu zabo zari zazengurutswe n'abicanyi.
Ibintu bikomeje kuba bibi, Gen Maj Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w'Ingabo za FPR-Inkotanyi, yatumije inama y'abakuru b'Imitwe y'ingabo za FPR ku Mulindi. Mu ma saa cyenda z'uwo munsi wa tariki 7 Mata, yabategetse kujya guhagarika Jenoside barwanya abayikoraga bose ari na ko barokora abicwaga.
Kuri uwo munsi yahuye n'ingabo zari mu Miyove zigizwe na Batayo eshatu azitegeka kwihutira gutabara Abanyapolitiki ba FPR n'Ingabo 600 zabarindaga i Kigali [CND] no gufatanya nazo mu rugamba rwo guhagarika Jenoside i Kigali.
Izo batayo zabanjirije izindi kuva mu majyaruguru zerekeza i Kigali zihagera ku munsi wa kane [11 Mata 1994]. Izindi batayo ebyiri nazo zitegekwa kunyura iyo nzira iva mu majyaruguru ya Byumba igana i Kigali, zikagenda zihashya ingabo za Leta zari zihafite ibirindiro bikomeye ari na ko zikora ibikorwa by'ubutabazi.
Kuri iyo tariki ya 7 Mata 1994, Gen Maj Paul Kagame yatangarije abanyamakuru ko FPR yafashe icyemezo cyo guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi, kugira ngo abihishe bagire icyizere cyo kuba barokoka, abicaga bagire igihunga cy'uko hari ubarwanya n'abashaka gufasha muri urwo rugamba rwo guhagarika jenoside bamenye uko babigenza.