Iyi gahunda y’Igiti cy’Amahoro imaze gufasha abasaga 72, yatangiye mu 2016 binyuze mu mahugurwa y’ubumwe n’ubwiyunge, aho yahuje imiryango 26 y’abarokotse jenoside n’indi miryango 15 y’ababiciye hamwe n’ababakomokaho ubu bakaba babanye mu mahoro nta rwikekwe.
Bamwe mu bahujwe n’iyi gahunda baganiriye na Radio Rwanda basobanuye ko Igiti cy’Amahoro cyabaye isoko y’ubumwe n’ubwiyunge kigaca inzigo y’urwango hagati yabo.
Gakara Jean De Dieu warokotse jenoside yasobanuye uko gahunda y’Igiti cy’Amahoro yatumye yiyunga na Turatsinze Elie wamwiciye, ubu bakaba babanye mu mahoro ndetse bakagenderanirana.
Ati “Igiti kugira ngo kidutinyure twebwe ubwacu kuko twatinyanaga […] nafashe igiti ngitera kwa Elie, Elie nawe araza agitera iwanjye kugira ngo wa muryango ujye ugikurikirana ucyuhire hanyuma nawe abashe kugera muri rwa rugo rwa wa muntu wo muri wa muryango, abana be n’abanjye n’abadukikije babone ko twiyunze”.
Elie wamwiciye abo mu muryango we nawe yavuze ko Igiti cy’Amahoro cyamubereye inzira nziza yo gusaba imbabazi.
Ati “Nakoresheje uko nshoboye kose mbasubiza ibyabo ndangije kandi nabisubizaga mbasaba imbabazi kugira ngo nawe yumve ko aruhutse ubu ni uko njyewe tumeranye.”
“Ubu niwe tubana iyo ngize ikibazo araza mu rugo, yaba afite ikibazo akampamagara nanjye nkajyayo, ubu rwose iki giti cyatubereye igiti cyiza”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo aba baturage batuyemo yavuze ko kubera umusaruro iyi gahunda yatanze mu Murenge wa Kiramuruzi bifuza ko yagera no mu yindi mirenge yose y’aka karere ndetse ko hari imwe yamaze kugeramo.
Ati “Byatanze umusaruro mwiza […] muri uwo Murenge wa Kiramuruzi ubu bikaba byaratangiye no kugera mu yindi mirenge, mu Murenge wa Murambi mu Murenge wa Kiziguro, aho hose icyo giti cy’amahoro cyatangiye guterwa kandi turashaka kugira ngo gikomeze kigere no mu yindi mirenge, abanyarwanda bongere bakundane ari nawo muti urambye njye numva kugira ngo duhamye ko jenoside itazongera.”
Kuva Jenoside yahagarikwa mu mpera za 1994, imibanire y’abanyarwanda ntiyari imeze neza na gato kuko abishe n’abiciwe byari nk’ikizira kuvugana, kugenderanirana cyangwa gusabana kubera ikimwaro n’urwikekwe ku bishe ndetse n’umujinya uvanze n’ubwoba abarokotse jenoside babaga bafitiye ababiciye.
Kugeza ubu nyuma y’imyaka 27, intambwe imaze guterwa irashimishije mu mibanire y’abanyarwanda ndetse Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yakoze uko ishoboye ngo biyunge, ubu benshi bahumeka umwuka umwe ndetse bagafatanya muri byose.