Uwamahoro Cathia umunyarwandakazi ukina umukino wa Cricket wanditswe mu gitabo cya Guinness World, yavuze uburyo nyina yamurokokanye afite amezi 6, ni mu gihe ahora yibaza uko urukundo rw'umubyeyi w'umugabo rumera.
Ku muntu wakuriye mu rugo rw'ababyeyi babiri hamwe na barumuna be, biragoye kwiyumvisha uburyo ubuzima buba bumeze ku muntu udafite umuvandimwe byongeye yararezwe n'umubyeyi umwe.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Cathia Uwamahoro yari afite amezi atandatu gusa igihe se yicwaga hamwe n'abandi bo mu muryango we. Icyo gihe, umuryango we wabaga i Gisozi.
We na nyina barokotse mu buryo bw'igitangaza. Yari imfura kandi kubera iyo mpamvu; byaje kurangira nta wundi muvandimwe abonye kuko nyina atongeye kubyara.
Ati: 'Gukura nk'umwana wenyine rimwe na rimwe byarambabaje cyane, cyane cyane kubona indi miryango ifite abana benshi. Uretse ibyo, nifuzaga cyane no kubona ishusho ya papa n'urukundo rwe, ibintu bitari byoroshye kwihanganira nkiri umwana. "
N'ubwo kuba adahari byasize amateka atazibagirana mu buzima bwe muri rusange, Uwamahoro agaragaza ko byanamuteye imbaraga arebye uburyo nyina yakoze cyane kugira ngo babeho.
Avuga ko kwitanga kwa nyina, bidashimishije gusa ahubwo ari urugero rwiza rw'akazi katoroshye yigeze abona.
'Kureba mama akora cyane ubudahwema byanteye gukora ibishoboka byose mu byo niyemeje. Ntabwo nigeze ntekereza ko hari ikidashoboka mu gihe ukomeje kugerageza. Buri gihe nifuza gutanga byinshi muri njye uko nshoboye.'
Yabonye umuryango muri Cricket
Uwamahoro azwi cyane mu bakinnyi ba Crikcet b'abakobwa mu Rwanda no ku Isi yose, ni nyuma y'uko muri Gashyantare 2017 yanditswe mu gitabo cya Guinness World Record aho yari amaze amasaha mesnhi(26) akina uyu mukino ataruhuka.
Kwandikwa mu gitabo cya Guinness World Record ntabwo byazamuye gusa umukino wa Cricket mu Rwanda, ahubwo byafashije Uwamahoro kugera ku nzozi ze.
Avuga ko siporo yagize ingaruka nziza ku buzima bwe mu buryo bwinshi harimo no kubona umuryango mushya, wamuhumurije ukamwereka urukundo n'ubumwe cyane cyane mu mukino wa Cricket.
Uretse ibyo, umukino we wateye imbere, ndetse no kwigirira ikizere ikintu avuga ko ari ingenzi mu buzima.
Ati: 'Igihe ninjiraga muri cricket, nashituwe n'ubumwe n'urukundo biba muri siporo. Kuri njye, ibi byari nko kubona umuryango wa kabiri; byamfashije kugira icyizere no kwibanda ku kubaka ejo hazaza heza aho gusubizwa hasi. Sinkiri njyenyine. '
Uwamahoro arasaba kandi abakiri bato guhora bashishikajwe, bakagira inyota yo kumenya amateka y'igihugu.
Aha yashimangiye ko bazashobora kumva neza ibyabaye, kandi bikabafasha kwirinda ko bitazongera ukundi.
Ati: 'Tugomba gukomeza kubaka igihugu cyacu. Dukundane nk'Abanyarwanda kandi buri gihe twamamaze amahoro. Nk'urubyiruko, tugomba kuba ku isonga mu kwimakaza indangagaciro zafashaga igihugu kudasubira mu bihe byashize. '
Uwamahoro yongeho ko kandi urubyiruko ruri mu mwanya mwiza wo kwiga no kumva byihuse, ku bw'ibyo gukoresha ayo mahirwe ku nyungu z'igihugu ari byiza cyane.
SRC: The New Times