Ahagana saa tanu z'amanywa zo kuri iki Cyumweru tariki 25 Mata 2021 ni bwo inkuru yasakaye mu bitangazamakuru ivuga ko Davis D na Kevin Kade batawe muri yombi.
Umuvugizi w'Umusigire w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B Thierry, yatangaje ko bafunze abantu batatu bakekwaho gusambanya umwana n'ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17.
Yakomeje ati 'Hafunzwe uwitwa Icyishaka David, Ngabo Richard, Habimana Thierry bakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana ndetse n'ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana.'
Yavuze ko abatawe muri yombi, bafashwe mu matariki atandukanye. Yagize ati "Umwana yafatiwe kwa Habimana Thierry bari kumwe, abo bandi na bo bafashwe nyuma mu matariki ya 21 na 24 mata 2021".
Urugendo rwo kubata muri yombi
Tariki 18 Mata 2021, Kevin Kade yagiye kureba Davis D mu rugo aho atuye Kicukiro kugira ngo banoze umushinga w'indirimbo nshya bagomba gukorana.
Umukobwa bashinjwa gusambanya n'ubufatanyacyaha mu kumusambanya, yahamagaye ku murongo wa telefoni Kevin Kade amubwira ko ashaka kumusura mu rugo iwaho (Kevin Kade abana n'ababyeyi be) undi amubwira ko adahari yagiye kureba Davis D.
Uyu mukobwa yabwiye Kevin Kade kumurangira neza aho bari, undi arabikora. Bidatinze, uyu mukobwa yahise abageraho arakomanga Kevin Kade amuha karibu bicara ku ibaraza.
Davis D wari mu nzu yarasohotse, ajya gusuhuza uyu mukobwa wari wabasuye. Uyu muhanzi bwari bwo bwa mbere abonye uyu mukobwa ari nabwo bahuye nk'uko uwaye amakuru INYARWANDA dukesha aya makuru abivuga.
Ati 'Davis D yari ari mu nzu ye, Kevin Kade ajya kuvugana n'uwo mukobwa. Bicaye ku ibaraza kuko hari intebe. Kevin Kade yasezereye uwo mukobwa amubwira ko agiye gukomeza gukora indirimbo na Davis D.'
Uyu mukobwa yahise asezera Kevin Kade akomereza mu birori by'isabukuru y'amavuko ya Habimana Thierry usanzwe ari umufotozi muri Kibondo Studio byabereye kuri Onomo Hotel mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.
Umuhazi Kevin Kade yavuze ko umwaka ushize aziranye n'uriya mukobwa bahuriye kuri Instagram
Ibirori by'isabukuru byarangiye habura iminota micye ngo amasaha abantu bagomba kuba mu rugo agere. Uyu mukobwa usanzwe uziranye na Habimana Thierry yaramweruriye amubwira ko nta tike afite yo gutaha mu rugo iwabo, Habimana amushyira mu mudoko ye baratahana aho atuye Rwarutabura i Nyamirambo. Barararanye.
Tariki 19 Mata 2021, Mu gitondo Gafotozi Habimana Thierry yarazindutse ategura ibikoresho birimo Camera ajya gufata amafoto mu muhango wo gushyingura Sebukwe w'umuhanzi Tom Close witabye Imana tariki 12 Mata 2021.
Habimana yasize uwo mukobwa mu nzu asiga amubwiye gutaha. Uyu mukobwa kuva mu ijoro rya tariki 18 Mata 2021, yari yakuyeho telefoni ye ngendanwa.
Habimana avuye ku kazi yagarutse mu rugo asanga wa mukobwa aracyari mu rugo. Uwaganiriye na INYARWANDA yavuze ko hari amakuru atemezwa neza ari muri dosiye, avuga ko uyu musore yahise ahamagara kuri telefoni Mubyara w'uyu mukobwa amubwira ko umukobwa wabo yaraye iwe baza kumufata, undi arabyanga.
Tariki 20 Mata 2021, umukobwa yongeye kurara kwa Habimana. Uwatanze amakuru yavuze ko hari amakuru bamenye y'uko uyu mukobwa yari amaze iminsi yarabuze iwabo baratangiye gushakisha ahantu hose.
Hifashishijwe sosiyete ya MTN igaragaza umuntu wa nyuma uyu mukobwa yavuganye nawe kuri telefoni basanga ari Kevin Kade atangira gushakishwa.
Abapolisi bagiye mu rugo rw'ababyeyi ba Kevin Kade basanga arahari, babwira umubyeyi ko bashaka umuhungu we kuko hari ibyo bashaka kumubaza.
Polisi ngo yageze kwa Kevin Kade idafite impapuro zibaha uburenganzira bwo kumuta muri yombi. Abapolisi bavuze mu izina umukobwa bashakisha Kevin Kade, avuga ko atamuzi. Bifashishije nimero y'uwo mukobwa Kevin Kade arayihamagara basanga amazina azwi ye atandukanye n'ayo Kevin Kade azi.
Kevin Kade yabwiwe ko uwo mukobwa yabuze, abazwa uko baziranye. Uyu muhanzi yavuze ko hashize umwaka umwe aziranye n'uyu mukobwa, kandi ko ari umwe mu bamubwira ko ari umufana we bahuriye ku rubuga rwa Instagram.
Uyu muhanzi yabwiye aba bapolisi ko hashize umwanya muto avuganye n'uyu mukobwa kuri telefoni y'undi muntu. Ngo ni ibisanzwe kuri uyu mukobwa gukoresha nimero z'abandi bantu mu gihe azi ko ari mu makossa.
Abapolisi babwiye umubyeyi wa Kevin Kade ko bagiye kumujyana kugira ngo abafashe gushakisha uyu mukobwa kugeza bamugezeho.
Kevin yabwiwe guhamagara ashuka uyu mukobwa ko ashaka ko babonana bakajyana ahantu mu birori, undi arabyemera.
Kevin yagiye avugana kuri telefoni n'uyu mukobwa kugeza bamugezeho Rwarutabura kwa Habimana Thierry, basanga ngo bararyamanye. Hari hafi saa yine n'igice z'ijoro.
Abapolisi bahise bata muri yombi Habimana Thierry, bahamagara kuri telefoni Se [Ni Umucamanza] wa Kevin Kade bamubwira ko umuhungu we na we bamujyanye kugira ngo bagire ibyo bamubaza.
Ati 'Baramuhamagaye baramubwira ati 'Umusore tumugezeho ariko n'umuhungu wawe turacyamucyeneye hari ibyo agomba gusubiza.'
Habimana Thierry na Kevin Kade bahise bafungwa bahatwa ibibazo ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021
Buri wese yarabajijwe akorerwa dosiye. Kevin Kade yabwiwe ko umukobwa yavuze ko na we baryamanye, aratungurwa.
Davis D yafashwe ari mu kiganiro
Uyu muhanzi yisobanuye avuga ko ibyo umukobwa avuga amushyera, kuko yamusanze kwa Davis D bakaganiraho iminota micye agakomeza urugendo.
Muri ako kanya, Kevin Kade na Habimana Thierry bahise bajyanwa gupimwa kuri Rwanda Forensic Laboratory (RFL) itanga serivisi z'ibimenyetso byifashisha ubuhanga n'ikoranabuhanga bikoreshwa mu butabera kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizashingirwaho mu butabera.
Kevin Kade yabwiwe ati 'Umukobwa yaravuze ngo yagusanze kwa Davis D mujya mu nzu ye muraryamana uramurongora.'
Uyu muhanzi yakomeje gushimangira ko nta gihe yamaranye n'uyu mukobwa, kuko yamubwiye ko bari mu kazi agahita agenda.
Ati 'Ntabwo twaryamanye. Sinzi ko yanabibabwiye, cyaba ari ikinyoma. Cyane ko nta mufite hafi yanjye ngo abishinje. Yaranabivuze yaba yarambeshye. Kuko na Davis D mwamubaza.'
Umutangabuhamya Davis D : Kevin Kade yabwiye Abapolisi ko Davis D azi neza uko ibintu byose byagenze bityo ko nawe yakwifashishwa akagaragaza ukuri.
Uwatanze aya makuru, yavuze ko bitewe n'imbaraga za Nyirarume w'uyu mukobwa [Ni umupolisi mu Mujyi wa Kigali], Davis D yisanze imbere y'inkuta.
Yavuze ko Davis D yafashwe saa yine n'igice z'ijoro zo ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021, ari mu kiganiro na Ally Soudy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hifashishijwe urubuga rwa Instagram.
Bamwe mu bakozi ba RIB binjiye mu nzu iho Davis D yari ari bavuga ko ari abaturanyi be. Umwana ubana na Davis D ababwira ko ari mu kiganiro.
Abakozi ba RIB bicaye hafi iminota 30' bategereje Davis D barambiwe bahamagara Polisi ibafasha kumuta muri yombi.
Davis D yari yabanje kwanga gusohoka mu nzu, avuga ko atazi aho bamujyanye kandi ko bakabaye baramutumyeho aho kugira ngo bamufate mu ijoro.
Ngo Abapolisi ntibaretse asoza ikiganiro, bamusabye kubihagarika akabitaba.
Davis D akimara gufatwa yavuze ko nta kintu ashobora kuvuga atabonye umunyamategeko we. Arabazwa kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mata 2021.
Uyu watanze amakuru yavuze ko mu byo yamenye ari uko uyu mukobwa arengeje imyaka 17 kandi ko 'kwiruka mu bahanzi ari ibintu bye'.
Abafashwe Davis D, Kevin Kaden a Habimana Thierry bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ivomo : Inyarwanda
UKWEZI.RW