Ni umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2017 wubakwa n’ikompanyi y’Abahinde ya OM Metal & SPML ikagenzurwa na WAPCOS LTD zose zituruka mu Buhinde ari nacyo cyawuteye inkunga binyuze muri banki ya EXIM bank nyuma yo kugirana amasezerano na Leta y’u Rwanda.
Uyu mushinga wari gukorwa mu byiciro bitatu, icyiciro cya mbere cyari ukubaka ahazafatirwa amazi, icya kabiri kikaba imirima izuhirirwa ndetse n’igice cya gatatu cyo gucamo amaterasi mu mirima izuhirwa kugira ngo amazi atazava imusozi akangiza imyaka.
Wakorewe inyingo mu 2013 utangira kubakwa muri Nzeri 2017, byari biteganyijwe ko kubaka bizarangira muri Mutarama 2019, nk’uko byari biri mu masezerano ngo Abahinde nibo bari kubaka uyu mushinga ndetse 75% by’ibikoresho akaba ari naho bituruka.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yasuye uyu mushinga agaragarizwa bimwe mu bibazo byatumye udindira.
Umukozi wa RAB unahagarariye leta mu gukurikirana uyu mushinga, Ndayishimiye Pierre Celestin, yavuze ko bagitangira kubaka hajemo impinduka nyinshi zitari zitezwe ari nazo zagiye zidindiza uyu mushinga.
Ati “Bijya gutangira baraje basanga ubuso bwuhirwa bwari bwarashyizwemo budakwiye kuko basanze ari mu bitare bisa n’aho ari ibintu bafotoye bakoresheje indege, hakurikiyeho gushaka ubundi buso kuko hano ubuso buzuhirwa ni hegitari 660.”
Yakomeje avuga ko mu masezerano bavuga ko hazuhirwa ubuso bungana na hegitari 840 nyamara ngo bakubiyemo n’izizubakwaho imihanda n’inzu z’abaturage, nyuma yo kubona ko hari ubuso bitashoboka ko bwuhirwaho ngo hari ubutaka buriho inzuri bwahise buhindurwa ubwo guhingwaho mu gushaka ubuso bunini bwakuhirwaho.
Ndayishimiye yavuze ko ibi byakerereje uyu mushinga binatuma hakorwa indi nyigo nshya itandukanye n’iyakozwe bwa mbere.
Ati “Ikindi cyahindutse ni inzu zari kubakwa, bari kuzubaka inzu imwe bakajya bafunga Akagera amazi akinjira muri iyo nzu, bagiye kureba basanga iyo nzu yubatswe nabi biba ngombwa ko basubiramo inyigo hubakwa n’indi nzu izoroshya akazi, izo mpinduka zose nizo zabiteye ku buryo byageze muri Mutarama 2019 umushinga utaratangira.”
Ibigo biturutse mu Buhinde birashyirwa mu majwi mu kudindiza uyu mushinga
Ndayishimiye yavuze ko nubwo hagiye habamo ibibazo bitandukanye muri uyu mushinga, ibigo bituruka mu Buhinde byari kubaka nabyo bidakora neza nk’uko bikwiriye, yavuze ko hashize imyaka itatu n’igice bagenda biguru ntege mu buryo buteye inkeke.
Ati “Nk’iyo hakenewe ibikoresho bagomba gukora raporo ikigo cyabo kikabyemeza, bakabijyana muri RAB bakabyemeza, RAB nayo ikabijyana mu Buhinde muri banki yatanze inguzanyo nayo ikabona kubyemeza.”
Yakomeje avuga ko n’iyo batanze inyemezabwishyu bisaba amezi atari munsi y’atatu n’atanu kugira ngo izemezwe kubera za nzira inyuramo. Ibi ngo bituma nta kintu na kimwe gikorerwa ku gihe nk’uko byari biteganyijwe, yavuze ko ibigo byubaka bimaze kongererwa igihe inshuro eshanu uhereye ku gihe amasezerano yari kurangirira ariko ngo n’ubu byarananiranye.
Ibikoresho byose bikoreshwa mu bwubatsi 75% bituruka mu Buhinde
Kimwe mu bidindiza uyu mushinga cyagaragajwe kandi harimo no kuba ubwo hasinywaga amasezerano harashyizwemo ko 75% by’amafaranga ari mu masezerano agomba kuguma mu Buhinde biciye mu bakozi, ibikoresho n’ibindi nkenerwa.
Ndayishimiye yagize ati “Ubundi mu masezerano harimo ko 75% by’amafaranga agomba gusubira mu Buhinde haba mu bikoresho ndetse n’abakozi, haramutse hagaragajwe ko batabishoboye umushinga wahagarara.”
Meya Muzungu Gérard uyobora Akarere ka Kirehe nawe avuga ko kuba ibikenerwa byose bituruka mu Buhinde bituma bakoresha abakozi bake cyane ku buryo bidindiza uyu mushinga, yavuze ko Abanyarwanda bahabwa akazi ari bake cyane ugereranyije n’abakakabonye.
Ndayishimiye yakomeje avuga ko kuri ubu bategereje ibikoresho biri mu Buhinde aho bimaze amezi abiri n’igice. Ngo ubu bamaze ayo mezi nta kintu na kimwe bakora ngo kuko bababwiye ko ahapakirirwa ibi bikoresho mu Buhinde bakiri muri guma mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19.
Umwe mu banyarwanda bakora ubwubatsi muri uyu mushinga utifuje gushyira hanze amazina ye waganiriye na IGIHE, yavuze ko ubu hari abakozi batageze no kuri 20 ngo nabo bakora rimwe na rimwe, yavuze ko abakuriye uyu mushinga batajya bifuza gukoresha abakozi benshi ari nabyo asanga biwudindiza.
Umuriro uzakoreshwa mu kugeza amazi mu mirima abaturage ntibabasha kuwigondera
Indi mbogamizi yagaragarijwe Guverineri Gasana Emmanuel ni umuriro mwinshi uzakoreshwa abaturage badashobora kwigondera, Ndayishimiye yavuze ko nibura hazakoreshwa kilowatt 2000 agasanga abaturage batabasha kuwishyura kugira ngo buhire imyaka yabo.
Yavuze ko hatekerejwe uburyo haboneka imirasire ikaba ariyo izajya ikoreshwa gusa ngo ntibirakunda ko iyo mirasire iboneka ngo biracyari mu nyigo hagamijwe gushaka uburyo umuturage uzajya wuhirirwa yabona inyungu.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kuhira, gutunganya ubutaka na Inovasiyo mu ikoranabuhanga muri RAB, Ruzibiza Emile, yabwiye IGIHE ko uyu mushinga wadindiye cyane ugereranyije n’igihe wakagombye kurangira, avuga ko inzego zose zirebwa n’iki kibazo zagihagurukiye ku buryo bizeye ko uzarangira mu minsi ya vuba.
Ati “Turimo gushyiramo imbaraga hari ibikoresho bikiri hanze ariko byaratumijwe, birumvikana ko umushinga wadindiye mu gihe cya COVID-19 mu Buhinde, barahagarika ariko ubu batangiye gukora, hari aho batangiye gucukura igisigaye ni ugushyiramo amatiyo mu mirima, hari ayaje hari n’andi akiri hanze ataraza.”
Ruzibiza yavuze ko hari gahunda yo gushyiraho amakipe menshi y’abakozi ku buryo bihutisha ibikorwa ngo mu mezi atatu ari imbere bazabe basoje abaturage batangire kuhira.