Byemejwe n'Umucamanza Mukuru wa IRMCT, Carmel Agius, wanze icyifuzo cyo kurekura Théoneste Bagosora uri ku isonga mu gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Théoneste Bagosora watawe muri yombi muri Werurwe 1996 ubwo yabanzaga gufungirwa muri Cameroun akaza kujyanwa i Arusha tariki 23 Mutarama 1997 agakatirwa gufungwa imyaka 35.
Tariki ya 18 Ukuboza 2008, Urugereko rwa Mbere rw'Iremezo rw'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICTR), rwahamije Bagosora ibyaha bya Jenoside, ubwicanyi, gutsemba no gutoteza nk'ibyaha byibasiye inyokomuntu, gufata ku ngufu n'ibindi byaha, rumukatira igifungo cya burundu.
Ku ya 14 Ukuboza 2011, Urugereko rw'Ubujurire, icyo gihe rwari ruyobowe n'umucamanza Theodore Meron, rwagabanyije igihano cy'igifungo cya burundu, rumuhanisha gufungwa imyaka 35.
Muri Werurwe 2019, Théoneste Bagosora yatanze icyifuzo cyo kurekurwa mbere y'uko asoza igihano cye.
Nk'uko iki cyemezo kibigaragaza, Bagosora yari yerekanye ko aramutse arekuwe, yifuza kujya gutura mu Buholandi cyangwa se agakomeza gutura muri Mali.
Umucamanza Carmel Agius yavuze ko nta gihugu na kimwe muri ibyo bihugu cyakwemera kumwakira, cyane ko mu cyifuzo cye Bagosora na we atagaragaje niba hari igihugu muri ibi cyamemereye kumwakira.
Umucamanza Carmel Agius yavuze ko Bagosora nta kimenyetso cyerekana ko yemeye kuryozwa ibyaha byamuhamye, kandi ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko yagaragaje ko yicujije, ahubwo ko umucamanza abona, ibyo Bagosora yatanze ari ingingo zigamije kugabanya uruhare rwe ku byaha yakoze mu 1994.
Colonel Bagosora Theoneste, muri Mutarama 1993, wari mu ntumwa z'u Rwanda mu nama i Arusha hemejwe igice cy'amasezerano y'amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi, atemeye ibyavuyemo, maze agasohoka arakaye akavuga ngo 'Ndatashye ngiye gutegura imperuka'.
Colonel Bagosora akimara kugaruka i Kigali avuye Arusha, yakoresheje inama zitandukanye na bagenzi be b'intagondwa, bashinga Ishyirahamwe ry'abicanyi mu ngabo z'u Rwanda baryita AMASASU, rikaba ryarabaye ku isonga yo gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu ngabo z'u Rwanda no gukangurira abasirikare kutazemera kubana n'Inkotanyi, ahubwo bakitegura kurimbura Abatutsi kuko ngo Abatutsi bari ibyitso byazo.
UKWEZI.RW