Umugabo w'umwamikazi Elizabeth yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikomangoma Philp akaba umugabo w'umwamikazi w'u Bwongereza, Queen Elizabeth II yitabye Imana ku myaka 99.

Philp mu ntangiriro z'uyu mwaka yajyanywe mu bitaro aho yamaze ukwezi mbere y'uko tariki ya 16 Werurwe 2021 asezererwa agasubira i Bwami(Windsor Castle).

Babinyujije ku rukuta rwa Twitter, umuryango w'Ubwami bw'Abongereza(Royal Family) watangaje ko Prince Philp yitabye Imana.

Bagize bati'n'akababaro kenshi, nyiricyubahiro Umwamikazi yatangaje urupfu rw'umugabo we yakundaga, Prince Philp. Yitabye Imana mu mahoro mu gitondo cy'uyu munsi muri Windsor Castle.'

Philp uzwi nka Duke wa Edinburgh yari umwe mu bagize umuryango w'ibwami bw'Abagereki aho yavukiye ku kirwa cya Corfu mu Bugereki tariki ya 10 Kamena 1921.

Yashakanye na Queen Elizabeth mu 1947. Amusigiye abana bane, abuzukuru umunani n'abuzukuruza icyenda.

Prince Philp yitabye Imana ku myaka 99



Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/umugabo-w-umwamikazi-elizabeth-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)