Umugabo w'Umwamikazi w'u Bwongereza yatabarutse ku myaka 99 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Philip wari umaze iminsi arwaye, atabarutse amaze imyaka 65 abana na Queen Elizabeth yakunze kuba hafi yane muri iki gihe amaze ari Umwamikazi wa kiriya gihugu.

Abazi iby'urukundo rw'aba bombi, bakunze kuvuga ko bakundanaga bizira uburyarya ndetse ko aho bashakaniye, Philip yakunze gushyigikira cyane umugore we muri ziriya nshingano zitoroshye zo kuba umwamikazi wa kiriya gihugu cy'igihangange.

Queen Elizabeth w'imyaka 95 y'amavuko na we ubwe yakunze gushima umutware we wamubereye akabando kamufashije mu rugendo rwe rwaba urw'ubuzima busanzwe ndetse n'urw'inshingano afite.

Philip wabaye umusirikare urwanira mu mazi, apfuye habura iminsi micye ngo umugore we Elizabeth yizihize isabukuru w'iyi myaka 95 dore ko yavutse tariki 21 Mata 1926.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umugabo-w-Umwamikazi-w-u-Bwongereza-yatabarutse-ku-myaka-99

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)