Umugore witwa Maria Montanez-Colon yatawe muri yombi azira gukinisha umurongo w' ubutabazi wa Polisi, 911. Ubwo uyu mugore wo muri Leta ya Florida yahamagaraga kuri polisi atabaza umupolisi yamugeraho agamusaba ko batera akabariro.
Montanez-Colon yahamagaye polisi avuga ko yasinze agatanga imodoka y' uwahoze ari umugabo witabye Imana none akaba ashaka ko polisi imufasha kuyigaruza.
Umupolisi Justin Davoult yageze mu rugo rw' uyu mugore agira ngo amufashe mu kibazo yari yabwiye polisi, maze uyu mugore atangira ku mukorakora mu gituza amubwira ko hashize umwaka adakora imibonano mpuzabitsina amusaba ko bayikorana.
Davoult yarabyanze maze yisubirira ku kazi ke. Nyamugore ntiyashyirwa arongera ahamagara 911 avuga ko umupolisi bamwoherereje nta kintu yamufashije ahubwo yasize amurakaje.
Polisi y' iki gihugu yahise imuta muri yombi imuziza gukoresha nabi umurongo washyiriweho ubutabazi.
Comments
0 comments
Source : https://yegob.rw/umugore-yatabaje-polisi-ihageze-ayisaba-ko-batera-akabariro/