Mu itangazo Minisiteri y’Ibikorwaremezo yanyujijie kuri Twitter, yatangaje ko ibikorwa byo kubaka umuhanda Kagitumba- Kayonza - Rusumo, byarangiye ndetse ko wuzuye nyuma y’imyaka itatu imirimo yo kuwuvugurura itangiye.
Rigira riti “Hari mu 2018, imyaka itatu irashize dutangiye kuvugurura no kongera umuhanda wa kilometero 208 wa Kagitumba-Kayonza-Rusumo. Uyu munsi umuhanda wo ku rwego rw’Akarere wabaye Nyabagendwa ushobora guhuza Umuhora w’Amajyaruguru n’uwo Hagati kandi wuzuye utwaye miliyoni 376.5 $.”
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe iterambere ry’umirimo y’ubwikorezi mu Rwanda, RTDA, Patrick Emile Baganizi, yavuze ko imirimo yo kubaka yagenze neza kandi ko hatabayeho gutinda kuko byahuye n’igihe bari bihaye.
Yavuze ko uyu muhanda witezweho byinshi ku baturage batuye mu turere wubatsemo twa Nyagatare, Kayonza na Kirehe, ndetse ko uzoroshya urujya n’uruza mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ati “Icyo abantu bazungukira kuri uwo muhanda nk’uko byumvikana mu turere unyuramo, abaturage baratangira gutekereza ibikorwa by’iterambere bijyanye n’uburyo hameze. Ikindi bigiye gufasha mu guhuza ibihugu, muribuka ko imodoka zivanye ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa ziwukoresha kugira ngo zigere Kagitumba n’iziva i Dar es Salaam zikagera ku mupaka wa Rusumo. Rero iyo imodoka zitwaye ibicuruzwa zinyura mu muhanda ukozwe neza igihe byamaraga mu nzira kiragabanuka.”
Yavuze ko nta kibazo cy’abaturage cyangwa se abandi bagize uruhare mu mirimo cy’uko batishyuwe kizabaho kuko mbere yo kwishyura rwiyemezamirimo abanza kwerekana ko yakemuye ibyo bibazo.
Ati “Ukuntu dusigaye dukora imirimo yo kubaka imihanda, kugira ngo dusinyire rwiyemezamirimo inyemezabwishyu ya nyuma, abanza kuzana ibyemezo biturutse mu karere cyangwa mu mirenge ibyo bikorwa byanyuzemo bigaragaza ko yamaze kwishyura abaturage yakoresheje, bivuze ko hariya ibyo bibazo bitazabaho.”
RTDA yavuze ko umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo wubatse mu buryo bwagutse kandi uzorohereza abawukoresha kuwugendamo.
Amafoto: Mininfra