Big Dom ni umuhanzi Nyarwanda usigaye atuye mu Bufaransa. Mu 1990 we n'umuryango we bari batuye i Nyamirambo akaba yarigaga ku Ntwari ikigo cyari cyegeranye n'iwabo. Muri aka gace yari ahafite inshuti nyinshi kuko yakuze azi kubana n'urungano. Mu kugaruka ku bugome ndengakamere bwakorewe Abatutsi, yahereye ku byamubayeho mu 1990 agaragaza ko kwanga Abatutsi byigishijwe no mu mashuri.
Yagize ati 'Muri 1990 nigaga mu wa kane twari dufite igitabo batwigishirizagamo kitwaga uburere mboneragihugu. Iri somo ryatangiraga saa 3:00 umwarimu yabaga ahagaze imbere afite icyo gitabo. Ndacyibuka cyabaga cyanditseho uburere mboneragihugu akatwigisha ibintu byo kuvuga ngo habayeho umuntu witwaga Kanjogera akajya gutera abahungu inkota mu nda ngo akabahagurukiraho ibintu by'abahutu n'abatutsi'.
Big Dom ku nshuro ya mbere yatanze ubuhamya yari amaranye imyaka myinshi
Yakomeje agaragaza uko bigishwaga ukuntu abatutsi ngo bari abantu batari beza n'ibindi byinshi bijyane no kubasebya.
Ati' Rimwe haje kuza umwana mushya ku ishuri witwaga Grace niba ariho azambabarire kuko navuze ko mvuga ibyo nabayemo kandi nabonye n'amaso yanjye. Yari avuye ku rindi shuri ryari rimeze nk'iry'aba Boss ryo mu Rugunga, noneho aza mu ishuri ryacu mu wa kane. Yari umukobwa mwiza uhumura, iwabo bamusigaga utuntu tw'utuvuta, mwarimu ahita amwicaza iruhande rwanjye neza".
Yakomeje avuga ko ku gihande cyo hirya hicaraga undi mwana w'umuhungu witwaga Andereya iwabo bakaba bari baraje bavuye i Burundi nk'impunzi. Aba ngo bari bazi ibintu by'ubwoko kuko bari baravuye iwabo ari byo bahunga. Ngo kubera ukuntu uyu Grace yari mwiza, Big Dom ngo yashatse kumutereta maze amwandikira akabaruwa agira ati ''Ndagukunda nk'uko agafi gakunda amazi'. Ku munsi wa kabiri aranyandikira ngo mbese ibyo bintu umbwiye ni ibiki'.
Andereya wari waravuye i Burundi ngo yumvaga yakubita ishuri ryose. Ibi ngo byamuhaye kumva ko ariwe uzatereka wa mwana mushya wari mwiza ariko nyamukobwa ntiyamukunda ahubwo yikundira Big Dom ku buryo ngo Andereya rimwe bari mu masaha yo gukina yamubwiye ko aramuvuna nibasubira mu ishuri kandi ngo byose yari yabibonye ko ari kumwandikira mbese yatangiye gutereta wa mukobwa.
Nyuma yaho ku munsi ukurikira ngo bagiye gukina muri ya masaha yo n'ubundi azanzwe yo gukina, noneho batangira gukina baririmba ka karirimbo k'abana aho bakora uruziga ari benshi noneho bakaririmba bagira bati 'gatanu, gatandatu, icyenda, cumi na rimwe, tubwire uwo ukunda natwe tumukunde, n'ibindi. [icyo gihe uri hagati ahita avuga uwo akunda hanyuma uwo avuze nawe akavuga undi bigakomeza gutyo].
Yakomeje avuga uko byagenze batangiye gukina aka gakino ati 'Twayikiniraga mu kiziga noneho umukobwa witwa Zainabo atora Andereya noneho Andereya ahita atora Grace kuko uwajyagamo yatoraga uwo akunda, Grace aririmbye arambwira ngo nkunda Dominic ni we wantwaye umutima'.
Yavuze ko ubu buhamya buzafasha urubyiruko n'abazamukomokaho kumenya amateka
Muri ubu buhamya bwe burebure yakomereje ku bihe byamubabaje atazibagirwa ubwo yabonaga ubwicanyi bukomeye muri Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Tariki 8 ngo abajandarume 4 babaga muri burigade ya Nyamirambo imbere yo ku Ntwari barasohotse baza mu gace kwa Big Dom bari batuyemo bagenda binjira mu ngo bavuga ko bashaka inyenzi icyakora ngo ntibica abantu.
Ku mugoroba w'uwo munsi ngo haje abantu bameze nk'abakozi atazi aho bavuye maze bajya ku mugabo witwa Sheikh Abdulkhalim Harerimana wigeze kuba Minisitiri, inzu ye barayisenya yose ngo habagamo undi mugabo nawe wigeze kuba Perefe. Icyo gihe ngo bishe abantu ku mugabo witwaga Rusimbi nawe wari utuye muri ako gace.
Kuva icyo gihe ngo byatangiye gukomera ku munsi wakurikiyeho wa gatatu ba bajandarume baragaruka bafata abantu bo kwa Karema n'abandi benshi bababwiraga b'abagabo bababwira ko abasigara baraba ari Inyenzi. Yakomeje avuga uko byagenze bazanye abo bakusanyije iwabo; Yagize ati
'Bari benshi ariko nkabona harimo abo nzi. Harimo abajandarume bane noneho baravuga ngo hano hari Inyenzi bahita basohora umusaza witwaga Polikarupe bamukubita ikibuno cy'imbunda yikubita hasi, basohora Mama mudogo, basohora Karori basohora Didier babicaza hasi barabakubita'.
Abaturage bari aho hafi ngo batangiye kubasabira imbabazi hanyuma wa musaza witwa Polikarupe asaba imbabazi ngo ntibabice ababwira ko ari bubahe amafaranga n'isaha yo mu bwoko bwa Radu yarikoze muri zahabu.
Icyakora ngo ako kanya haje abantu bane bari abasiramu baje bafite imbunda bari barimo uwitwa Mugabo, Andre, Sudi, n'undi umwe birukana abajandarume bashaka no kurwana nabo kuko ngo ari bo bakurikiranaga umutekano wo muri ako gace. We ngo yahise yinjira muri ba bandi bazanye n'abajandarume ahagarara kuri robine ntibabimenya."
Ku munsi wakurikiyeho baragarutse ari abajandarume 3 binjira mu cyumba bafata ku ngufu Nyina wabo bose bamaze gukora ayo mahano barasohoka bafata mukuru we na wa musaza witwaga Polikarupe barabamanukana basa n'ababajyana ku muhanda mu kumanuka ngo Big Dom yarabakurikiye ngo arebe aho babajyana.
Yavuze uko yatangiye kwangwa akiga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza bakamwita izina bagendeye ku zuru rikamukurikirana
Bigiye imbere gato ngo wa musaza yabaye nk'uwisigaza inyuma bamukubita umugeri aragwa mukuru wa Big Dom bari bashoreye hamwe n'uwitwa Didie wari wahungiye iwabo ashaka kwiruka baramufata, abonye umugabo witwa Sebucocero wari mu ishyaka rya EMERENIDE ngo yamusabye kumuvugira kuko yari asanzwe amuzi undi nawe avuga ko amuzi icyakora yongeraho ko atazi ibye!
Bigeye imbere gato ngo umujandrume yakubise wa mukuru we imbunda aragwa amurasa amasasu menshi y'urufaya aramwica. Uyu mujandarume ngo arebye inyuma abona Big Dom kuko yari yamubonye mu rugo yari yamumenye aramubwira ngo hagarara arahagarara. Yakomeje avuga uko yarusimbutse ati 'Umugabo witwa Banana sinshobora kubyibagirwa niba akinabaho Imana izamuhe amahoro n'imugisha".
"Yitwaga ngo Banana Bridje yari afite ikiraro kera bamwitaga umupfumu yahise amfata anshyira inyuma ye aravuga ngo wamuretse uwo mwana'. Umujandarume ngo yaravuze ngo kampe nkice ngo yambonye nica mukuru we ngo kandi bakuru be bakaba Inyenzi. Uyu mugabo Banana ngo yakomeje mukuhisha inyuma ye no kumusabira imbabazi, wa mujandarume ngo aragenda ariko avuga ko ari hahandi azongera akamwica.
Ubuhamya bwe bukubiyemo byinshi birimo n'uko bagiye bica abandi bavandimwe be.