Umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Tanzania, Amber Lulu yatangaje ko yarose yakoze ubukwe n'umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz.
Amber Lulu yatangaje ko yarose yakoze ubukwe na Diamond
Umuhanzikazi akaba n'umwe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Amber Lulu, ndetse akaba agaragara mu mashusho y'indirimbo zitandukanye, yatangaje ko inzozi yagize zaguye ku muhanzi akunda cyane, Diamond Platnumz, inzozi ze zimwongorera zimubwira ko yakoze ubukwe n'uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Afurika y'iburasirazuba cyane Tanzania akomokamo.
Amber Lulu uri mu bakurikirwa n'abantu benshi cyane kuri instagram dore ko abasaga Miliyoni 3 bamaze kwemera kumukurikira, yanyarukiye kuri uru rukuta atangaza ubutumwa bw'inzozi ze kuri Diamond ni ubutumwa yaje gusiba kubera yari ahawe urw'amenyo.
Yagize ati: 'Inzozi z'uyu munsi, naryamye ndarota narongowe (Nakoze ubukwe) na Diamond, ubukwe bw'agatangaza bwabereye muri Stade y'igihugu'.
Ubu butumwa bwasibwe nyuma y'igihe gito abenshi bari batangiye kumwibasira bavuga ko haba hari ibiyobyabwenge yari yanyoye mu gihe abandi bavugaga ko bishoboka cyane atagomba kwiheba.
Comments
0 comments