Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Amber Lulu yavuze ko yaryamye akarota yakoze ubukwe n'umuhanzi Diamond Platnumz.
Uyu muhanzikazi yavuze ko ubukwe bwe na Diamond bwari ubukwe bwiza cyane bwitabiriwe n'abantu benshi cyane.
Ku munsi w'ejo abinyujije kuri Instagram yavuze ko ubu bukwe bwabo bwabereye muri Stade nkuru y'iki gihugu Uwanjya wa Taifa(Mkapa Stadium).
Ati'ibitotsi bya ku manywa ye, uzi ko naryamye nkarota nakoze ubukwe na Diamond, bwari bunini kandi bwiza bwabereye Uwanja wa Taifa(Mkapa Stadium[Stade nkuru y'igihugu cya Tanzania]).'
Amber Lulu uheretse kwibaruka imfura ye, ubwo yakorerwaga ibirori yitegura kubyara(Baby Shower), yashimiye ababijemo ariko yirinda kuvuga se w'umwana aho ababimubajije ku mbuga nkoranyambaga yabasubije ko umwana we nta se agira.
Icyo gihe yagize ati'natwise binyuze muri Roho Mutagatifu.'
Mu cyumweru gishize uyu muhanzikazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto y'umwana ukivuka bafatanye intoki agaragaza ko yamaze kwibaruka.