Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhungu wa Perezida Habyarimana ariwe Jean Luc Habyarimana yatanze ubuhamya bw'ibyabaye ku ndege ya Se tariki ya 6 Mata 1994, ahishura byinshi bihuye n'ibyatangajwe na Komisiyo Mutsinzi ubwo yakoraga iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana.

Iyi Komisiyo yemeje ko iyi ndege yahanuwe n'intagondwa z'Abahutu zitashakaga amasezerano hagati ya Leta y'u Rwanda na FPR Inkotanyi.

Mubyo Jean Luc Habyarimana yavuze, ni uko ubwo indege yahanurwaga, ni urugo rwabo rwarashweho bityo bagasabwa kuzimya amatara, abarasaga bari ku musozi wa Ndera bityo abasirikari barindaga Habyarimana ngo nabo babasha kubasubiza. Nubwo Jean Luc Habyarimana agerageza kuvanga usanga agaragaza neza ko ibyavuzwe na Raporo Mutsinzi ari ukuri. Nko kuba indege yarahanutse ari koga ngo yiboneye we ubwe ibisasu bihanura indege, bityo bikagaragaza ko indege yarashwe n'ibisasu byari biturutse I Kanombe kuko urugo rwabo rwegeranye neza n'ikigo cya gisirikari cya Kanombe.

Raporo ya Mutsinzi yagaragaje ko intagondwa z'abahutu zishe Perezida Habyarimana zidashaka kwemera amasezerano y'Arusha. Abari kuruhembe rw'intagondwa bari Theoneste Bagosora, Anatole Nsengiyumva, Matayo Ngirumpatse na Yozefu Nzirorera.

Jean Luc Habyarimana na mushiki we batangaje ko bagiye kwiga hanze mu Misiri kuko hari amakuru yavugaga ko abo bana babiri ba Habyarimana bari imbere mu gihugu bazashimutwa kugirango bategeke Habyarimana ibyo bashaka. Ariko Jean Luc agatinya kuvuga ko zari intagondwa z'abahutu zabiteguraga kuko nibo bari kumwe mu kiganiro.

Ntabwo ari abana bari bafite ibibazo by'umutekano gusa, kuko na Habyarimana mbere yuko indege ye ihanurwa, byaravugwaga mbere ko umunsi uwariwo wose ashobora kwicwa. Uwakoraga mu iperereza rya Habyarimana ariwe Lt Jean de Dieu Tuyisenge yabwiye Komisiyo ya Mutsinzi ko igitekerezo cyo kwica Habyarimana cyacuzwe n'ishyirahamwe AMASASU ryari rigizwe n'abasirikari bakuru mu mapeti kandi no mu myaka bayobowe na Theoneste Bagosora muri Gashyantare 1994.

Naho Gasana JMV wari umukomando watojwe n'abafaransa akaba yarabaga I Kanombe yagize ati 'Twari tuziko umunsi uwo ariwo wose Perezida Habyarimana azicwa'. Undi mu komando witwa Sengendo Venuste yabwiye iyi komisiyo ko ibyo kwica Habyarimana byavugwaga ariyo mpamvu yari asigaye akora ingendo atavuze.

Habyarimana yahoraga yikanga, niyo mpamvu ubwo yajyaga Dar Es Salaam yahise asaba umukuru w'ingabo ko bajyana ku munota wanyuma. Ibi byaratangaje kuko igihugu cyari mu ntambara kandi akaba yari amaze imyaka irenga 20 atagendana n'umukuru w'ingabo. Nuko yikangaga byinshi.

Ikindi kimenyetso kigaragaza ko intagondwa arizo zishe Habyarimana, ni uko isoko rya Mulindi, rizwi nko mu Giterane, ryaremuraga guhera saa kumi n'imwe kuzamura, abasirikari b'I Kanombe tariki ya 6 Mata 1994 bariremuje ku manywa y'ihangu.

Naho ikinyamakuru Kangura cyari ijwi ry'abahutu b'intagondwa muri numero yacyo ya 53 yasohotse muri Ukuboza 1993 cyavuze ko Habyarimana azapfa muri Werurwe 1994. Bibeshyeho ukwezi kumwe gusa.

The post Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umuhungu-wa-habyarimana-yatanze-ubuhamya-ahuza-nibyo-raporo-mutsinzi-yatangaje/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)