Uyu mukecuru w'imyaka 85 y'amavuko ukomoka mu Bwongereza witwa Lucille Downer yariwe n'imbwa ebyiri z'inkazi zamusanze iwe mu rugo zikamukomeretsa bikomeye maze agahita yitaba Imana.
Itangazo umuryango we wasohoye rigira riti 'Lucille yari mama,nyogokuru mwiza cyane,wamaze imyaka myinshi ari umutetsi kuri Bromford House Care Home muri West Bromwich.Lucille yavukiye muri Jamaica ariko aza muri UK mu myaka ye 20.nyuma yo kugera UK, Rowley Regis hahise haba mu rugo.Umuryango we uzamukumbur byihariye.'
Abaturage bavuze ko uyu mukecuru wishwe n'izi mbwa yaburaga iminsi mike ngo yizihize isabukuru y'imyaka 86.Bavuze ko yabaga wenyine nyuma yo gupfusha umugabo we ariko umukobwa we wari utuye hafi ye babanaga bya hafi.
Umuturanyi we yagize ati 'Yari umugore mwiza wakoraga mu ruganda mbere y'uko ajya mu kiruhuko cy'izabukuru.Yari amaze imyaka irenga 50 aba aha ngaha.Biteye ubwoba.'
Undi yagize ati 'Uyu mugore yakuruwe mu busitani bwe n'izi mbwa.Yari afite ibikomere byinshi mu ijosi.Zamuriye ijosi.Izo mbwa zabashije gucika zinyuze mu busitani bwe.'
Umugabo w'imyaka 43 yahise atabwa muri yombi akekwaho kuba nyiri imbwa imwe muri izi 2 zariye uyu mukecuru Lucille.
Source: metro.co.uk
Comments
0 comments
Source : https://yegob.rw/umukecuru-wimyaka-85-yitabye-imana-nyuma-yo-kuribwa-nimbwa-zinkazi/