Mukeshimana Yvette witabiriye irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda 2020, yasezeranye imbere y'amategeko na Musoni Gedeon bahuye kubera ikinyamakuru ISIMBI.
Yvette wari mu bakobwa bashakaga guhatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2020 ahagarariye Intara y'Amajyaruguru ariko ntarenge ijonjora ry'ibanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Musoni Gedeon bamaze umwaka urenga bakundana.
Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bakaba basezeranye ari bonyine nta bandi bantu babaherekeje, hari mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko, biteganyijwe ko indi mihango isigaye izaba tariki ya 29 Gisurasi 2021, bubere muri Saint Famille Hotel.
Ku wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2020, Musoni yambitse impeta Yvette amusaba kuzamubera umugore mu birori byabereye Chillax i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Mu kuboza 2020, baganira n'ikinyamakuru ISIMBI, bahamije ko Gedeon yamubonye bwa mbere mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, aramukurura ahitamo gushakisha uko bavugana.
Icyo gihe Yvette yagize ati' twahuye muri bya bihe muri Miss Rwanda nari maze kuvamo, twahuriye ku mbuga nkoranyambaga, yambonye mu kiganiro nagiranye na ISIMBI(...) imitekerereze yanjye, uko nasubizaga nibyo byamukuruye yifuza kumenya."
Yafashe amazina ajya kuri Instagram aramureba ubundi abwira umushuti we ko akeneye kumumenya, undi abimufashamo amushakira nimero atangira kuvugana na we, ngo ntibyamugoye kumufatisha kuko yaje avuga ijambo ry'abagabo.
Musoni Gideon usanzwe ari n'umuhanzi, ahamya ko ubwiza bw'uyu mukobwa, uko yasubizaga ari byo byatumye amwiyumvamo, ahitamo kumwegera amusaba urukundo.
Mukeshimana Yvette yari mu bakobwa 14 banyuze imbere y'akanama nkemurampaka aho hatoranyijwe batandatu mu gihe abandi umunani basigaye barimo nawe. Yari yatanze umushinga wo gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bw'uruhu kuko bahura n'ihohoterwa no guhezwa muri sosiyete.
Ntiyabashije gukomeza bitewe n'uko akanama nkemurampaka katishimiye umushinga we. Yumvikanye mu itangazamakuru ashinja Miss Mutesi Jolly, ko atamuteze amatwi mu gihe yasobanuraga umushinga we wo kuvugira abafite ubumuga bw'uruhu.
AMAFOTO: Robert MUTABAZI/ ISIMBI.RW