Twitter, Facebook, Instagram na Youtube biza ku isonga mu mbuga nkoranyambaga zifashishwa n’abantu benshi bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamwe badatinya no kwandika cyangwa kuvuga amagambo abiba amacakubiri mu banyarwanda babizi neza ko ibyo bavuga atari ukuri.
Bitewe n’uko muri iki gihe abantu benshi basigaye bafite telefone ngendanwa zigezweho, biroroshye ko umuntu ashobora kwandika ikintu kikabonwa na benshi mu gihe gito.
Iyo urebye abandika amagambo cyangwa inkuru zigoreka amateka y’ibyabaye, ukagererenya n’ababanyomoza ku mbuga nkoranyambaga zisigaye zihatse Isi muri iki gihe, usanga abatinyuka kugaragaza ukuri kw’ibyabaye bagahangana n’abahakana jenoside ari bo bake.
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yabigarutseho tariki 7 Mata 2021 ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo, agira ati “Niba abahakana amateka, ibyabaye, bitabatera isoni njye, wowe, twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo?”
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu bakoresha imbugankoranyambaga, bagarutse ku mpamvu zituma hari abapfobya jenoside n’impamvu benshi batinya guhangana nabo.
Karangwa Sewase ukoresha cyane urubuga rwa Twitter, akaba umwe mu batinyuka guhangana n’abagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko abayipfobya ari abayikoze bafite ubwoba n’ikimwaro cy’ibyo bakoze, bagahitamo kuyipfobya nk’intwaro yo kugira ngo badakurikiranwaho ibyaha cyangwa se ngo bayobye abantu, bagoreke ukuri guhari.
Yakomeje agira ati “Umubare munini w’abayihakana ni abatagira umutima wa kimuntu baba bagikoresha icyenewabo, kigatuma bamwe bakomeza muri uwo murongo wo guhakana jenoside no kuyipfobya kugira ngo barengere abo bene wabo, icya kabiri hari n’abo bayikoze bashaka ko ititwa jenoside kugira ngo badakurikiranwaho icyo cyaha.”
Uwitwa Havugimana Uwera Francine nawe ukoresha imbuga nkoranyambaga yavuze ko imwe mu ntwaro abapfobya jenoside bakoresha ari ukuyitirira uwayihagaritse kandi ko bitewe n’uburyo imbuga nkoranyambaga ziteye bashobora gusakaza ibinyoma bikagera kuri benshi mu munota umwe.
Ati “Iyo umuntu yanditse aba abwira abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ariko abo bamukurikira na bo bafite bafite abandi babakurikira, bivuga ngo umuntu ashobora kwandika inkuru ku mbuga nkoranyambaga bikagera ku mbaga irenga na miliyoni mu isegonda imwe. Harimo urubyiruko rutari rwakavuka icyo gihe biba harimo n’abanyamahanga bakurikiye ibyo uwo muntu avuga.”
Uwera yakomeje avuga ko iyo hatagize uvuguruza ibyo abo bantu bavuga cyangwa banditse, hari abagira ngo ibyo bavuga ni ukuri bitewe n’amakuru make bafite, kubera ko rimwe na rimwe byandikwa n’abahanga baba bashatse ibinyoma bishyigikira ibyo byanditse.
Asaba urubyiruko kuba maso rugasoma amateka, rukamenya ukuri rugahagurukira kurwanya abo bapfobya ku mbuga nkoranyambaga kubera ko ari bo benshi bazikoresha ndetse banazisobanukiwe cyane.
Gusubiza abapfobya jenoside ni uruhare rwa buri munyarwanda
Karangwa yavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga kimwe na buri munyarwanda wese agomba kugira uruhare mu gusubiza abapfobya jenoside, ntacyo atinya, cyangwa ngo yigire ntibindeba.
Ati “Hari abantu kuri Twitter cyangwa kuri Facebook basoma ibyo abandi bandika ariko bo ntibabe babasubiza kandi bazi ukuri, kubera ko bafite isoni, cyangwa bavuga ngo batamvugaho, batantuka, batekereza ngo ese runaka yabibona gute. Hari n’ababyanga kubera kurinda inyungu zabo mu kazi bakora, akaba azi ukuri ariko akavuga ati nimvuga ukuri ba databuja baramfata gute.”
“Kutabikora ngo usubize abantu, ubabwire ukuri kandi uzi ko ari ukuri ni ikosa. Abantu bakwiriye kwanga ko ikinyoma cyimikwa.”
Yakomeje avuga ko abantu badakwiye kwibagirwa aho u Rwanda rwavuye, ngo bibagirwe amateka yarwo, aho abantu bubatse ikinyoma kikageza igihugu kuri jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni.
Agira inama abantu agira ati “Uruhare rwacu ndetse n’urwa buri munyarwanda niyo yaba udakoresha imbugankoranyambaga, ni uko uburyo bwose buhari ari ugusubiza ndetse tukagaragaza ukuri guhari ko jenoside yateguwe imyaka myinshi igashyirwa mu bikorwa mu 1994.”
Umukozi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, akaba umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, Dieudonné Nagiriwubuntu, yavuze ko iyo abantu bacecetse ukuri, ikinyoma kiganza.
Ati “Umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga wese akwiye kumenya amakuru, amateka y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi agahangana n’abayipfobya akoresheje ukuri. Hari igihe umuntu aba azi amateka agahitamo kuyaceceka. Icyo gihe ijwi ryabatanga ibinyoma riruta ijwi ry’abavuga ukuri.”
Itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha ifitanye isano na yo, risobanura ko umuntu ukoze icyaha cyo guhakana jenoside, ari ukorera mu ruhame igikorwa kigamije kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside, kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.
Rikomeza rivuga ko umuntu ukoze icyaha cyo gupfobya ari umuntu wese ugaragariza mu ruhame kandi ku bushake agamije kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside; koroshya uburyo Jenoside yakozwemo cyangwa kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside.
Iyo umuntu abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze irindwi hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.