Umunsi wishimwe rikomeye ku munyamakuru Kada... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashuri y'umwana by'umwihariko w'umukobwa ni ikintu gihangayikisha ababyeyi n'isi nzima. Kuri ubu mu Rwanda uburezi bwabaye rusange ku bitsina byombi ndetse ni imwe mu nkingi ntakuka ubukungu bw'igihugu cy'u Rwanda bushingiyeho.

Mu banyeshuri basoje A1 muri IPRC Kigali harimo umunyamakurukazi muto Kadada Kercey. Ni ishimwe rikomeye kuri we nk'uko yabitangarije INYARWANDA. Uyu mwari wavutse ku itariki ya 18 Mata 1999 amaze gukora ku bitangazamakuru bikomeye binyuranye birimo TV1 mu mwaka wa 2018, TV10 mu mwaka wa 2019, Isango TV mu mwaka wa 2020, kuri ubu akaba akorera radiyo yitwa Country FM.


Aganira na INYARWANDA, Kadada Kercey yavuze ko ashimira abantu bose bamufashije muri urugendo rukomeye barimo umubyeyi we (nyina) wanamubwiye kuri uyu munsi ko amwizeye kandi azagera kure, Se nawe yamubwiye gukomeza kugira imbaraga mu byo akora kandi akaziga amashuri yose ashoboka, abavandimwe be nabo bamubwiye ko batewe ishema nawe. Ni intambwe ikomeye yateye kuri uyu munsi ndetse n'inshuti zamwise intwali kandi ko byose akomeje kubikora neza.

Uyu mukobwa yifuza ko ku myaka 25 y'amavuko kuzaba afite umwana n'umugabo. Ku bwe yumva yaziga akagera byibura ku cyiciro cya gatatu cya kaminuza ni ukuvuga Master's. Yishimira kuba umunyamakuru by'umwihariko wa radiyo Country FM anavuga ko atewe ishema n'abo bakorana by'umwihariko umuyobozi we witwa Noojpa.

REBA AMAFOTO YE YASOJE KAMINUZA

Kadada Kercey mu byishimo byo gusoza Kaminuza 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104486/umunsi-wishimwe-rikomeye-ku-munyamakuru-kadada-kercey-wimyaka-21-wasoje-kaminuza-amafoto-104486.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)