Umunyamidelikazi Naomi Campbell yashize ahagaragara Inzu yakataraboneka iherereye muri Kenya yerekana urukundo afitiye umuco w'Afurika [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashusho yanyujijwe ku kinyamakuru Architectural Digest agaragaza uyu munyamideli ari gutembera iyi nzu ye y'ubwiza buhebuje. Yubatse mu buryo bwa Kinyafurika ndetse akaba yemeje ko ibyinshi mu biyitatse byakorewe muri Kenya n'ahandi hantu hatandukanye muri Afurika.

Naomi Campbell ni umunyamideli wubatse izina kuva ku myaka 15 ishize. Yagiye akora mu kumurika imyenda ndetse no kwamamaza mu bigo bikomeye nka Fendi, Kim Jones, Palais Brongniart n'ibindi.

Ku myaka 50 afite, 35 yayimaze akora ibijyanye n'imideli. Kimwe n'abandi bamaze igihe bakora bagira igihe cyo kuruhuka we, yahisemo kubaka muri Malindi inzu y'akataraboneka kugira ngo azajye ayiruhukiramo.

Uyu munyamideli kuri ubu ni we Ambasaderi w'Ubukerarugendo muri Kenya. Yavuze ko Malindi ari agace yakunze akikageramo bwa mbere mu 1990 ahita afata icyemezo cy'uko azahubaka inzu.

Naomi yabwiye Archictural Digest ko yahisemo kubaka inzu yo kuruhukurimo muri Kenya kuko ari igihugu akunda, ndetse muri rusange akunda Afurika kuko igaragaramo ubugeni n'ubukorikori butangaje.

Ati 'Nkunda ibintu byose byo ku Mugabane wa Afurika ariko hari igihugu nkunda kurusha ibindi nashatse kubigaragaza. Buri hantu kuri uyu mugabane hafite uburyo hatangajemo.'

Naomi yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye byo muri Afurika, akaba aheruka no mu Rwanda ubwo yitabiraga umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi wabaye mu 2019.









Refe:TV, B., & TV, B. (2021). Go on a Tour of Naomi Campbell's Luxurious, Airy Villa in Kenya. Retrieved 15 April 2021, from https://www.bellanaija.com/2021/04/architectural-digest-naomi-campbell/



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamidelikazi-naomi-campbell-yashize-ahagaragara-inzu-yakataraboneka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)