Mu gihugu cy'Ubutaliyani, umupadiri witwa Ricardo yatangaje ko agiye gusezera umurimo w'ubusaseredoti agahitamo kwibera umulayiki nyuma yo kubenguka inkumi imwe mu bakirisitu yigishaga ijambo ry'Imana.
Ibi byabaye ku cyumweru gishize ubwo Ricardo yasomaga Missa nkuko bisanzwe hanyuma  igitambo cya Missa kigiye guhumuza abwira abakirisitu ko atazongera kubigisha ijambo ry'Imana kubera ko agiye kuba umulayiki. Yagize ati " Umutima wanjye uri mu rukundo ". Yakomeje avuga ko nubwo atigeze atatira isezerano rye ryo kudashaka ariko kuri ubu ashaka kugerageza undi muhamagaro kubera urukundo afite.
Kuri ubu hatangiye ibikorwa byo kureba uko yahindurwa akajya mu bulayiki akava ku bupadiri
Musenyeri Sixmundi, umushumba wa Diyosezi Ricardo yakoreragamo umurimo we w'ubusaseredoti nawe yahise amwifuriza ishya n'ihirwe mu muhamagaro mushya agiye kujyamo.
Kugeza ubu ntiharamenyekana uwo mukobwa watwaye umutima Padiri Ricardo ndetse n'ibinyamakuru byinshi byo mu butaliyani byirinze kumutangaza
Comments
0 comments