Umuraperi akaba n'umukinnyi wa Filimi DMX yatabarutse ku myaka 50 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

DMX yahawe ibyuma bimufasha kubaho nyuma yo kurwara uyu mutima ariko uyu munsi ubuzima bwe bwarangiye ubwo yari akikijwe n'umuryango we.

Mu itangazo umuryango we washyize hanze bavuze ko 'yari indwanyi ikomeye yarwanye no kugera ku munsi wa nyuma.'

Bakomeje bati 'Umuziki wa Earl wafashije abantu batagira umubare ku isi yose kandi izina yubatse rizahoraho iteka ryose.'

DMX wari uzwi nka Dark Man X, yakoze injyana ya Hip Hop iryoheye amatwi ndetse yakoranye n'ibyamamare nka JAY-Z, Ja Rule,LL Cool J n'abandi.

Yatangiye umuziki muri 1990 aho yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka Party Up (Up in Here) na X Gon' Give It To Ya, "Ruff Ryders Anthem,n'izindi.Yakinnye filimi zirimo nka Cradle 2 the Grave, Romeo Must Die na Exit Wounds.

DMX yavukiye ahitwa Mount Vernon muri New York muri 1970, ariko yagiye atukwa cyane kubera imyitwarire mibi ari nako yafunzwe anajyanwa mu bigo bifasha abantu kureka ibiyobyabwenge.

Uyu mubyeyi w'abana 15 yafunzwe kenshi azira ibyaha birimo guhohotera inyamaswa,gutwara nabi,Kunywa ibiyobyabwenge no gutunga imbunda bitemewe.DMX yari umukiristo ndetse yiyemereye ko asoma Bibiliya buri munsi.

Umuryango we wavuze ko DMX yapfuye kuri uyu wa 5 agwa kuri White Plains Hospital I White Plains muri New York.

Yasohoye Albums zirimo "It's Dark and Hell Is Hot," muri 1998,... And Then There Was X, muri 1999 yariho indirimbo yamucururije cyane yitwa "Party Up (Up in Here)",hari kandi Flesh of My Flesh, Blood of My Blood nayo ya 1998.

Album ze zose:

It's Dark and Hell Is Hot (1998)
Flesh of My Flesh, Blood of My Blood (1998)
... And Then There Was X (1999)
The Great Depression (2001)
Grand Champ (2003)
Year of the Dog... Again (2006)
Undisputed (2012)
Redemption of the Beast (2015)



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuraperi-akaba-n-umukinnyi-wa-filimi-dmx-yatabarutse-ku-myaka-50

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)