Umwaka ushize nibwo iyi gahunda yatangiye, itangirira mu Murenge wa Rukara mu midugudu 39, muri iyi midugudu yose hagiye hashakwamo umubyeyi ufite indangagaciro na kirazira ndetse n’umukobwa ufite ubuhamya bwiza, bagahabwa amahugurwa ubundi bagasabwa gufasha urubyiruko mu kumenya ubuzima bw’imyororokere.
Masenge aba ari umugore ufite umuco n’indangagaciro, atorerwa mu Mudugudu agahuzwa n’umukobwa watewe inda akiri umwangavu akamuganiriza ku buryo amenya uwamuteye inda, ibibazo ahura nabyo mu rugo ndetse akanamugira inama ku buryo ubuzima bwe butongera kujya mu kangaratete.
Buri masenge agerageza kureba mu mudugudu atuyemo abana bakeneye kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere hakiri kare, agenerwa amahugurwa n’amafaranga y’itumanaho bikozwe n’umuryango w’abakorerabushake baharanira umurimo unoze n’akazi karambye.
Mukandayishimiye Claudine utuye mu Mudugudu wa Mirambi ya III mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara, yavuze ko muri aya mezi atandatu yashakishije abana batewe inda bari bagifite ipfunwe, arabegeranya abashyira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya kugira ngo batinyuke babashe kwegera abandi.
Ati “Dufata umwangavu watewe inda tukamushyura mu itsinda ry’undi mwana w’umukobwa utarabyara, agatanga ubuhamya, bamwe batatewe inda bagatinya bigatuma bitwara neza bakirinda ababashuka.”
Mukandayishimiye yavuze ko muri aya mezi atandatu iyi gahunda yatanze umusaruro ngo kuko yaba aba bangavu batewe inda bagarurirwe icyizere kandi babasha no gutuma inda ziterwa abangavu mu midugudu zigabanuka bitewe no kuganiriza abana b’abakobwa bari kugimbuka.
Umuyobozi wa LWD ( Learn Work Develop) watangije uyu mushinga wa Masenge mba hafi, Mwiseneza Jean Claude, yavuze ko ibyo bagezeho muri aya mezi atandatu babikesha ababyeyi batoranyijwe mu midugudu babashije kwita ku bangavu neza.
Ati “Ubu abana b’abakobwa babyariye mu rugo bamaze kuva mu bwigunge basigaye bari mu rubohero, dufite imbohero 39 aho bahurira nabo bakabaganiriza ku bintu bitandukanye, bigishwa kwizigamira, ubuzima bw’imyororokere n’ibindi bikorwa bibyara inyungu.”
Mwiseneza yavuze ko kuri ubu aba bana babonye abo babwira ibibazo bahura nabyo mu miryango, bahuzwa n’imiryango yabo mu buryo bw’ubwiyunge kuko mbere ngo wasangaga ababyeyi babo barabarakariye cyane.
Ati “Bamwe twanabahaye imashini zidoda ubu dufite abana 93 barimo kwiga kudoda ndetse no kwiga gutunganya imisatsi, urumva kugira ngo baze boherejwe naba Masenge, abatwite twabahuje n’ibigo nderabuzima aho abagera kuri 45 ubu bakurikiranwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascène, we yashimye intambwe imaze guterwa mu gufasha abangavu babyariye mu rugo, avuga ko kuri ubu hari n’abatinyutse bakavuga ababateye inda ku buryo abarenga 60 bari gufashwa mu buryo bw’imanza nyuma yo guhohoterwa, yavuze ko kandi abagabo 26 bamaze gukatirwa bazira gusambanya aba bana.
Uyu muyobozi yasabye abana b’abakobwa batewe inda gukomeza gutanga amakuru bagatinyuka bakaganiriza ba Masenge bakababwira ababateye inda kugira ngo bakurikiranwe, yabasabye kandi gukomeza kwirinda bakumvira inama bagirwa na ba Masenge bakongera imbaraga mu kwiteza imbere.
Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza, habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 60 nibo bamaze gutanga amakuru yuzuye bakorerwa dosiye mu gihe abagabo 26 bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya aba bangavu.
Ubuyobozi buvuga ko iyi gahunda ya Masenge mba hafi buyitezeho ko aba bangavu bazatinyuka nibura bagatanga amakuru y’abagabo babasambanyijwe bagakurikiranwa bakabiryozwa.