Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yemeje amakuru y'iraswa ry'uriya musore.
Dr Murangira avuga ko uriya musore yari kumwe n'abandi bafungwa ubwo bari baherekejwe n'Umuposi ku bwiherero, none 'acunga umupolisi ku jijsho ariruka, hanyuma umupolisi wari ubarinze aramurasa yitaba Imana.'
Uyu musore witwa Kwizera Aime Fidèle yakekwagaho gusambanya no kwica uriya mwana ku wa 31 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Byaruyumba, mu Murenge wa Manyagiro, mu Karere ka Gicumbi
Uriya musore wakekwagaho icyaha, bivugwa ko akimara gusambanya uriya mwana w'umukobwa w'imyaka irindwi, yamuteye igisongo ku ijosi kigahinguranya kikagera hafi y'igitsina, ubundi agahita amujugunya mu musarane atarapfa.
Nyuma yaho umubyeyi w'uriya mwana yagiye mu bwiherero yumva umuntu uri mu musarani ahita atabaza abaturanyi bakuramo uro mwana we agitera akuka gusa yaje kwitaba Imana bataragera kwa muganga.
Kwizera warashwe we ngo yahise agerageza gucika ariko abaturage bafatanyije n'inzego bahise batangira kumushakisha kuko bamukekaga baza kumufata bamufungira kuri station ya RIB ya Cyumba.
UKWEZI.RW