Michael Martinez ni umwana w'imwaka irindwi, utuye ahitwa Aledo, muri Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Yavukanye ikibazo gituma adashobora kugenda, ubu akaba agendera mu kagare k'abafite ubumuga. Ubu arafatwa nk'intwari nyuma y'uko agiye akambakamba akagera ku cyumba ababyeyi be bari baryamyemo basinziriye, arabakangura kuko yari yumvise intabaza (alarm) isakuza ko hari ikibazo cya Gaz irimo gusohoka.
Akimara kubyutsa nyina witwa Angie Martinez, we yabanje kugira ngo iyo nzogera ubundi igomba gusakuza igihe hari ikibazo cy'umwotsi, yaba ifite ikibazo cya batiri (battery). Ariko nyuma bakomeje gutega amatwi we n'umugabo we bumva ko atari inzogera y'umwotsi, ahubwo ko ari ibaburira ko hari Gaz yica, kuko iyo nzogera yari isakuje inshuro enye, barebye ku mabwiriza y'imikorere yayo, basanga ni icyo bisobanuye.
Ahamagaye numero ihamagarwa aho batuye mu gihe umuntu akeneye ubutabazi bwihuse, bamugiriye inama yo gufungura amadirishya yose, ariko muri ako kanya yari yamaze kubyutsa abagize umuryango we basohoka hanze y'iyo nzu.
Angie yabwiye ikinyamakuru Fox News ko mbere y'uko agera hanze ngo abone umwuka, yumvaga arwaye, afite isesemi, naho umuvandimwe we babana ngo yavugaga ko yumva arimo kubabara mu gatuza. Bageze hanze buri wese yashimiraga wa mwana Michael Martinez ku bwitange yagize.
Angie ati 'Twamubwiye ko ari intwari yacu, ko iyo ataba we, wenda tutari kuba twabyutse.'
Nyuma bagenzuye baje gusanga, bari bibagiwe gufunga hamwe mu ho bagombaga gufunga kugira ngo Gaz ibe ifunze neza.
Comments
0 comments
Source : https://yegob.rw/umwana-muto-ufite-ubumuga-yarokoye-umuryango-we-wari-ugiye-kwicwa-na-gaz/