Uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 13 yabyariye uyu mwana w'umuhungu ari gukora ikizamini cy'imibare mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Werurwe 2021 ahitwa Mpigi muri Uganda.
Uyu mwana yigaga ku kigo cy'amashuri abanza cyitwa St Balikuddembe, mu gace ka Jalamba mu karere ka Mpigi.
Bwana Godfrey Ssemanda,ukuriye amasomo kuri iki kigo,yavuze ko uyu mukobwa yatatse cyane ubwo yari mu kizamini cy'Imibare.Ati 'Mu minota 20 gusa,yahamagaye uwarebereraga ibizamini wo mu muryango w'Abibumbye nawe ahamagara bagenzi be bamufasha kugera ku bitaro byari hafi aho.'
Umuganga wabyaje uyu mwana w'umukobwa witwa Goreth Mirembe,yavuze ko amaze kubyara yahise asubizwa ku ishuri igitaraganya kugira ngo akore iki kizamini kirangire ariko yari wenyine.
Bwana Ssemanda yavuze ko uyu mukobwa yongerewe iminota 45 kugira ngo arangize ikizamini neza.
Ababyeyi b'uyu mwana w'umukobwa babwiye Daily Monitor ko yatwaye inda muri Guma mu rugo y'umwaka ushize ubwo atajyaga ku ishuri.
Bagize bati 'Yishoye mu bikorwa by'ubusambanyi n'umuhungu muri Guma mu rugo yatewe na Covid-19 kubera ko batajyaga ku ishuri.'
Uyu mukobwa aje akurikiye uw'imyaka 12 wo muri Argentine waherukaga kubyara impanga nyuma yo gufatwa ku ngufu ntiyemererwe gukurirwamo inda.