Umwanditsi Ujeneza yagaragaje ko kudakoresha inyito ikwiye ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ‘ukurengera’ -

webrwanda
0

Imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, Facebook, Instagram na YouTube ziza ku isonga mu kwifashishwa n’abantu benshi bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100.

Mu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga bakunze kwifashisha imvugo zirimo izisesereza zikanakomeretsa abarokotse Jenoside aho bamwe badatinya no kwandika cyangwa kuvuga amagambo abiba amacakubiri mu Banyarwanda babizi neza ko ibyo bavuga atari ukuri.

Ujeneza usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo wanditse ibirimo ‘De l’autre côté de l’Ecran, SIMBI’. Ni umukobwa wa Boniface Ngulinzira wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva muri Mata 1992 kugeza muri Nyakanga 1993 ubwo hashyirwagaho Guverinoma yaguye.

Ngulinzira ni umwe mu banyapolitiki bitandukanyije n’Ishyaka ryari ku butegetsi, MRND. Yagize uruhare rukomeye mu masezerano y’Amahoro ya Arusha ubwo yari Minisitiri ndetse na nyuma yo kuva kuri uwo mwanya yakomeje kubikurikiranira hafi ku buryo byarakaje cyane Leta ya Habyarimana itarashakaga ko ayo masezerano asinywa.

Ngulinzira nubwo atari mu batutsi bahigwaga, yiciwe ku musozi wa Nyanza ku Kicukiro ku mugoroba wa tariki 11 Mata 1994 azizwa uruhare yagize kugira ngo abanyarwanda babane mu mahoro.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ujeneza yanenze abiganjemo abakiri bato bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kubiba urwango no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko iyo hari umuntu uvuze "Jenoside" yo mu Rwanda, abahakanyi bakirana ubwuzu imvugo ye.

Akomeza agira ati “Ariko ni ibintu bisanzwe, muri kiriya gihe benshi muri aba bana ntibabuze ababyeyi cyangwa se abavandimwe babo. Nta muntu bafite bibuka ndetse nta wabahigaga ngo abavane mu nzu z’iwabo.”

Yakomeje agira ati “Mu kutabasha guceceka, birara kuri Twitter bagamije gusesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Hagati ya Mata na Nyakanga 1994, ku Isi hose ubwoko bumwe ni bwo bwakorewe Jenoside: Abatutsi. Ntibishidikanywaho.”

Jenoside yateguwe by’igihe kirekire kugeza n’aho gushyira mu bikorwa umugambi nta nkomyi, abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta na bo barishwe.

Ujeneza ati “Abo bashinjwaga ubugambanyi ku mugambi ntakuka wategurwaga na Leta wo kurimbura Abatutsi. Abahutu benshi kandi bo mu byiciro bitandukanye bagize uruhare rukomeye muri Jenoside, abize, abakozi mu nzego zitandukanye, abashoramari, abarimu, abanyamadini, abasirikare, abajandarume, abagabo, abagore n’abana.”

Uyu mwanditsi avuga ko inkuru z’ibyabaye muri Jenoside atabivuga nk’inkuru mbarirano kuko yabibayemo ndetse abibonesha amaso ye akiri umwana w’imyaka 13.

Ati “Narabyiboneye n’amaso yanjye. Aba ni abantu twari tuzi baje guhinduka nk’inyamaswa.”

“Abatutsi bari bakuru mu 1994 bari barabonye ubwicanyi n’ihohoterwa byo mu myaka ya za 1950 kugera muri za 1960 na 1970 ubwo babuburaga abavandimwe, bakamburwa ubutaka, amatungo yabo n’indi mitungo. Ubwo bwicanyi n’ihohoterwa byabanjirije ibihe rurangiza bya 1994, hibasiriwe gusa abo mu bwoko bumwe gusa: Abatutsi. Muri iyo myaka, nta wahunze u Rwanda kuko ari Umuhutu.”

Ujeneza yavuze ko kubera ibyo byose gukoresha imvugo ya ‘Jenoside yo mu Rwanda’ bihishe byinshi birimo kurengera, kuyipfobya, ndetse kuri we abibona nk’igitutsi.

Ati “Mu 1994 nta muntu n’umwe wishwe azira kuba yari Umunyarwanda!”

Mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwinjiramo buri wa 7 Mata kugeza ku wa 4 Nyakanga, hakunze kugaragara cyane ubwiyongere bw’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside barimo abayipfobya n’abayihakana; bigatoneka abayirokotse batarakira ibikomere batewe nayo.

Abayigizemo uruhare, abayihindurira inyito, abayikwirakwizaho amakuru y’ibinyoma n’abayikana bakoresha imvugo zihembera urwango cyangwa zikomeretsa abayirokotse, hagamijwe kuyobya abatarasobanukirwa ukuri no gusubiza inyuma Abanyarwanda bageze kure mu rugendo rwo kwiyubaka.

Ujeneza yavuze ko akenshi abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ari abatarahigwaga muri Jenoside, batumva uburemere bwo kubura ababo
Yolande Ujeneza asanzwe ari umwanditsi w'ibitabo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)