Uyu mwarimu wari ufite imyaka 48 y'amavuko yasanzwe yapfiriye mu ntebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Mata 2021.
Uyu mwarimu yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubuvuzi bw'amatungo rya Busogo, CAVEM.
Umwe mu banyeshuri yigishaga utashatse gutangaza amazina ye yabwiye Taarifa ko ubwo aheruka kuza kubigisha nta burwayi yagaragazaga ariyo mpamvu urpfu rwe rwabaye amayobera.
Ikindi ngo yari aherutse gukora ubukwe vuba aha, kuko yabukoze hagati ya Nzeri n'Ukwakira, 2020.
Nyakwigendera Dr Isaie Mushimiyimana yigishaga ubumenyi bw'ibinyabuzima bito(micro-biologie), ibi bikaba byigishwa mucyo bita Faculté ya Food Science and Technology.
Bivugwa ko ubwo umugore we yageraga mu rugo avuye kwisukisha, yasanze umugabo we ari mu ntebe adahumeka ahita atabaza abaturanyi n'inzego zishinzwe umutekano zirahagera gusa icyamwishe ntikiramenyekana.
Kuva mu 2009, uyu mugabo yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda, yaminuje muri Kaminuza yo mu Buhinde yitwa Jain iri mu Mujyi wa Bengaluru mu bijyanye n'utunyangingo, Microbiology.