Uru rubyiruko rwatemberejwe ibyumba bigera kuri 11 bikubiyemo amateka yihariye y'urwo rugamba.
Uwiringiyimana Jacqueline, wiga mu Ishami ry'Amategeko muri Kaminuza ya Kigali (UoK) akaba n'umwe mu bagize PAM Rwanda, yavuze ko nyumayo gusura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo kubohora igihugu byatumye yunguka byinshi birimo no kuba yirebeye ubwitange budasanzwe bw'ingabo za RPA zabohoye u Rwanda.
Yavuze ko nyuma yo gusobanurirwa aya mateka agiye guharanira uburyo yafatanya na bagenzi be mu kurwanya abashaka guhakana no gupfobya Jenoside.
Ati 'Mu by'ukuri nk'uko badusobanuriye, Jenoside yakozwe n'urubyiruko, kugeza ubu nitwe mbaraga z'igihugu zikenewe kugira ngo turwane nabo bahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Njye na bagenzi banjye twiteguye kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abagenzi banjye turi kumwe.'
Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri muri kaminuza ya UTB, Maniraguha Lazaro, yavuze ko na we nyuma yo gusura iyi ngoro agasobanurirwa amateka, bigiye kumufasha kurushaho gukunda igihugu.
Ati 'Gukunda igihugu ni cyo cya mbere. Abenshi bahagaritse Jenoside bari mu myaka yacu, bari bato, ntabwo bikunze ahubwo bakunze igihugu muri rusange. Rero natwe kuri uyu munsi nanone hari byinshi igihugu kidukeneyeho kandi hari byinshi byadufasha kugera ku ntego zacu.'
Umwe mu bagize Komisiyo y'Urubyiruko muri PAM Rwanda, Nsabimana Jean Marie, wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko hategurwa iki gikorwa hari hagamijwe gushishikariza urubyiruko kumenya amateka y'igihugu cyabo.
Ati 'Ikigamijwe cyane ni ugukomeza kwigisha amateka yo kubohora igihugu ariko twiga cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo urubyiruko rwacu, ruyige ariko rudushyira muri wa murongo wo kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi , ariko turukangurira kujya mu murongo wo guhangana n'abagifite ingengabitekerezo yayo kugira ngo tube urubyiruko rwubaka."
Yasabye abanyamuryango ba PAM Rwanda ndetse n'urubyiruko muri rusange gusigasira ibyagezweho.
Ati 'Turasaba abanyamuryango ba PAM Rwanda, gukunda igihugu, gusigasira ibyagezweho, tukarwanya uwo ari we wese ushaka kudusubiza mu mateka mabi ushaka kuzana ivangura.'
Umuryango Pan African Movement, Ishami ry'u Rwanda watangiye ku wa 8 Kanama 2015 n'Abanyarwanda bagamije gufatanya n'abandi Banyafurika guharanira agaciro no kwigira kw'abatuye uyu mugabane.