Ntihigeze hatangazwa impamvu iyi gahunda yo kugeza mu Rwanda impunzi 122 ziturutse mu bihugu bya Afurika bitandukanye yasubitswe, gusa amakuru IGIHE ifite ni uko gahunda y’iyi ndege yagombaga kugera i Kigali saa Mbiri z’ijoro yabanje kwigizwa inyuma gusa bikaza kurangira byanzuwe ko itagihagurutse.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba no ku wa 26 Mata 2021, izi mpunzi zizabasha kugera mu Rwanda.
Byari biteganyijwe ko izi mpunzi ziri bwakirwe mu Rwanda n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Filippo Grandi, uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange.
Kugeza ubu mu mpunzi 515 u Rwanda rwakiriye zivuye muri Libya, 257 zoherejwe mu bihugu bitandukanye by’amahanga byemeye kuzakira birimo Suède yakiriye 132, Norvège [46], Canada [66], u Bufaransa [11] n’u Bubiligi bwakiriye babiri.
Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.
Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.