Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwagakwiye gufatira ingamba abavuza indangururamajwi cyane bagacyahwa kuko bibangamira abakorera muri utwo duce.
Abaganiriye na IGIHE bakorera hafi y’ahaba hari izi ndangururamajwi, bavuga ko buri munsi bataha baribwa umutwe kubera urusaku rwazo ndetse ko hari n’ubwo zibangamira ababagana.
Mukakayibanda Alice ukorera hafi y’inyubako ya City Plaza yagize ati “Njye umutwe wanjye warahagorewe ahubwo mudukorere ubuvugizi. Uzi ko njye buri munsi nywa ibinini bibiri by’umutwe kubera urusaku rw’izi ndangururamajwi? Iyo bigeze saa munani ndakinywa nanagera iwanjye nkongera kuko mva hano umutwe wenda gusaduka.”
Uwitwa Bizimungu Emmanuel yavuze ko atumva impamvu ubuyobozi budafatira ibihano abavuza indangururamajwi cyane.
Ati “ Ariko ko tuzi ko urusaku rubangamira abantu rutemewe yewe n’imisigiti n’abantu basengaga nijoro bagiye babibuzwa abandi bakabifungirwa, kuki umujyi wa Kigali wo udafatira ingamba abantu basakuriza abandi bakoresheje amaradiyo aba ari kuhasakuriza?”
Munyandamutsa Jean Paul,Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza n’Imiyoborere mu Mujyi wa Kigali yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.
Ati “Twari tutarakibonamo nk’ikibazo ariko mu gihe mukitubwiye tugiye kugikurikirana”.
Yavuze ko nta burenganzira bujya butangwa ngo abantu bavuze indangururamajwi aho bacururiza, bityo ko ababikora mu buryo bubangamira abandi bidakwiriye.
Abenshi mu bacuruzi mu mujyi wa Kigali bifashisha indangururamajwi bagamije gukurura abakiliya ngo bamenye ibyo bacuruza. Biba akavuyo iyo bikozwe na benshi begeranye.