Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Paul Kagame yabivugiye mu muhango wo gusoza amasomo y'abanyeshuri 721 binjiye mu Ngabo z'u Rwanda bari ku rwego rw'aba ofisiye bato.
Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Igihugu gitere imbere kigomba kuba gifite isigirikare cyiza na cyo kikagirwa cyiza no kuba buri wese ukirimo arangwa n'imyitwarire myiza.
Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yavuze ko kandi ibi bisaba kubaka ubushobozi bw'ingabo z'u Rwanda kugira ngo iki gihugu gikomeze kubana neza n'amahanga.
Ati 'Uhereye no ku baturanyi twifuza umubano mwiza tugakora ibishoboka byose kugira ngo uwo mubano uboneke, duhereye ari mu Majyepfo, Iburengerazuba, iburasirazuba ndetse n'Amajyaruguru.'
Yavuze kandi ko ubwo bushobozi bwubakwa mu gisirikare bugomba no kwifashishwa mu guhangana n'iterabwoba cyangwa icyahungabanya Abanyarwanda bose aho cyaturuka hose.
Yagize ati 'Bikanumvikana ko uwashaka guhungabanya umutekano wacu ubusugire bwacu bitamugendekera neza. Ni ukuvuga ko bihenze cyane byamuhenda, byamusaba ikiguzi atari yatekereje, ni aho ibyaco bigarukira ku kubaka ingufu.'
Yanavuze ko ubwo bushobozi bugomba no gukoreshwa mu gutanga umusanzu ahandi hanze mu gihe bwaba bwifuzwa kandi ko byagiye bikorwa nko mu bihugu cyangwa Umuryango w'Abibumbye wagiye witabaza igisirikare cy'u Rwanda mu kugarura amahoro aho atari.
Yibukije abasirikare n'abarangije amasomo uyu munsi ko batangiye urugendo mu nzira y'ubuyobozi mu bikorwa biranga ingabo z'u Rwanda.
Yagize ati 'Mugomba guhora muzikirikana ko umurimo wanyu mbere na mbere ari ugukorera Abanyarwanda, ababyeyi banyu, abavandimwe banyu, aho mukomoka. Iyi ni inshingano iremereye, mugomba kubiha agaciro bikwiye, RDF igakomeza kwiyuba no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa haba m baturanyi cyangwa mu bindi bihugu cyane cyane bya Africa.'
Yaboneyeho gushimira iri shuri rya Rwanda Military Academy rikomeje gutera intambwe ishimishije.
Yavuze ko abagize amahirwe yo kujya kwiga muri iri shuri, bagomba kuyabyaza umusaruro bagakoresha mu buryo bukwiye aya mahirwe banafasha iri shuri gutera imbere.
Perezida Kagame Paul yaboneyeho gushimira imiryango n'inshuti z'aba basoje amasomo ya gisirikare anifuriza imirimo myiza abayarangije kuko binjiye mu muryango mwiza wa RDF.
Yagize ati 'RDF ni umuryango umeze neza twese twishimira kuba turimo, iryo zina ryiza rizakomeze kubagaragaraho mukomeze kuryubaka ari na ko twubaka Igihugu cyacu.'
UKWEZI.RW