Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka. Mubwirane Zaburi n'indirimbo n'ibihimbano by'Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu.
Nk'umukristo ntukareke ngo wiruka kuby'isi ngo abe ari byo biba intumbero yawe ngo abe ari byo witaho kurusha ibindi; ahubwo ujye ugira inyota y'Umwuka Wera,wifuze kuzura Umwuka Wera. Akamaro ko kwuzura Umwuka Wera ntitwakavuga ngo tukarangize. Umurimo w'Umwami Yesu ntiwashoboraga gutangira kugeza aho wuzurijwe Umwuka Wera. Nyuma y'uko kuzuzwa niho ibimenyetso byatangiye gukurikira umurimo We mu isi.
Niba warakiriye Umwuka Wera, urahirwa! Iyo Umwuka Wera afashe ubuzima bwawe mu biganza, imihate yawe, imibabaro, agahinda, ubutindi, gutsindwa no guhagarika umutima biba bishize! Ahari waba urwaye cyangwa uhura n'ingorane z'urushako, zo mu rugo rwawe, mu kazi, mu mashuri yawe cyangwa mu mutungo, uko ibyawe byaba byifashe kose, iyo wuzuye Umwuka Wera ushobora kuzanisha impinduka wifuza.
Yesu yahaye abigishwa be amabwiriza yo gutegerereza i Yerusalemu kugeza aho bazuzurizwa Umwuka Wera (Luka 24:49). Yari azi ko bakeneye kuzuzwa Umwuka kugira ngo babashe gusohoza umurimo yabahaye. Na we ukeneye kuzuzwa mu buzima bwawe! Ushobora kuzuzwa, ukongera ukuzuzwa nanone.
Icyo ukeneye gukora nta kindi ni ukwifungirana mu bwiherero bwawe ugakora icyo ibyanditswe bivuga mu Befeso 5:18. Wibwire Zaburi, indirimbo n'ibihimbano by'Umwuka, ucurangire Umwami mu mutima! Niba utarakira Umwuka Wera kandi waravutse ubwa kabiri hita ubikora. Vuga gusa uti 'Mwuka Wera nkunda ndakwakiriye mu buzima bwanjye mu izina rya Yesu' Uzatangazwa n'impinduka azazana mu buzima bwawe; mu rugo, ku kazi, mu mwuga wawe, mu rushako, mu mutungo no mu bindi byose bikureba!
Inkomoko: 'Urusobe rw'Ibiriho ' Igitabo cyanditswe na Chris &Anita Oyakhilome