Vincent Duclert uri i Kigali agiye gushyikiriza Perezida Kagame raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside -

webrwanda
0

Raporo y’Abashakashatsi mu mateka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mugambi wo gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

Iyi raporo y’amapaji 1222 yakozwe n’itsinda ry’abanyamateka 13 yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku wa 26 Werurwe 2021.

Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye ‘buhumyi’ umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Jeune Afrique yanditse ko Prof Vincent Duclert wayoboye ikorwa rya raporo yerekana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside mu nshingano yahawe kuva Mata 2019, yageze mu Mujyi wa Kigali ku Kane w’iki Cyumweru ndetse biteganyijwe ko azayishyikiriza Perezida Kagame.

Mu butumwa yatanze ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo, ku wa 7 Mata 2021, Perezida Kagame yashimye ibyavuye muri ‘Raporo Duclert’ yakozwe na Komisiyo yashyizweho na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw’iki gihugu hagati ya 1990 na 1994.

Yagize ati “Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe uko byabaye. Bikwereka kandi ko hari ubushake [….] ubushake yemwe mu buyobozi bw’u Bufaransa bashaka kugana imbere, kureba imbere bajyana n’imyumvire ikwiriye y’ibyabaye, ibyo turabishima. Tuzasaba ko iyo raporo itugeraho, twarayumvise ko yasohotse kandi ni ikintu cyiza.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibimenyetso byinshi byerekanaga ko hari gutegurwa Jenoside ariko byagiye byirengagizwa.

Yagize ati “Nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu, iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n’abajyanama be ba hafi bari bazi ko Jenoside yo kurimbura Abatutsi yari irimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyanama be zo mu Rwanda.”

“Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu za politiki zabwo.”

Urugendo rwa Prof Duclert mu Rwanda rwabaye mu gihe Perezida Emmanuel Macron na we yitegura gusura u Rwanda, mu ruzinduko ruzaba urwa mbere agiriye mu rw’Imisozi 1000.

Biteganyijwe ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron azagirira uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, ni urugendo ruzaba ari urwa mbere Umukuru w’iki gihugu arugendereye kuva mu myaka isaga 11 ubwo Nicolas Sarkozy yarusuraga mu 2010.

Uru rugendo rurategurwa mu gihe Perezida Kagame na we yatumiwe mu nama yiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, itegerejwe kubera mu Bufaransa ku wa 18 Gicurasi 2021.

Nyuma y’itangazwa rya Raporo Duclert, u Rwanda narwo ruritegura gushyira hanze raporo yarwo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, izashyirwa hanze muri uku kwezi.

Perezida Kagame yavuze ko ibyavuye muri izo raporo bisa n’ibigana mu cyerekezo kimwe ahubwo ko hakenewe gukomeza imikoranire igamije kumenya ukuri kw’amateka y’ibyabaye.

Perezida Kagame yashimye Raporo Duclert avuga ko ari intambwe nziza yatewe n'u Bufaransa
Prof Duclert ari i Kigali aho byitezwe ko azashyikiriza Perezida Kagame raporo ya Komisiyo yari ayoboye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)