Mu minsi ishize nibwo uyu Eudoxie Yao yatangarije kuri Facebook ko atwite inda y'uyu muhanzi ufite ubumuga bituma benshi bacika ururondogoro ariko aba bafana batunguwe nuko iyi nda atigeze ayigira.
Amagambo yo gutuka uyu muhanzi yabaye menshi ku mbuga nkoranyambaga ze bituma afata umwanya wo kubasubiza.
Grand P yavuze ko afite ubushobozi bwo kubyara ariko atiteguye kubyarana n'uyu mukunzi we batarashyingiranwa.
Aba bombi ntibigeze batangaza igihe bazashingira urugo gusa uyu muhanzi yavuze ko ibyo umukunzi we yatangaje ari ikinyoma cyo ku itariki yo kubeshya.
Bwana Moussa Sandiana Kaba ni umugabo uzwi nka Grand P afite imiterere idasanzwe, apima ibiro 25, igitangaje cyane ni urukundo rwe n'umukobwa ufite ikibuno kidasanzwe upima ibiro birenga ijana.
Grand P afite ubugufi budasanzwe kandi isura ye ikaba imugaragaza nk'umuntu ushaje nubwo akiri muto aho bivugwa ko yahuye n'uburwayi bwitwa Progeria, butuma umuntu agaragara nk'uwagwingiye, imisatsi ye igapfuka,akagira umutwe mutoa, urwasaya ruto, izuru ryiziritse, kandi uruhu rwe rukamugaragaza ko ashaje.
Uyu mugabo bivugwako afite uburebure bungana na cm 110 akaba apima ibiro 25 naho umukunzi we ukomoka muri Cote d'Ivoire apima ibiro birenga ijana.