Wa musifuzi wanze igitego cya Cristiano Ronaldo bigateza impaka yavuze amagambo akomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize nibwo habaye uyu mukino wari ishyiraniro,ariko waje kurangira nabi kuko igitego cya Ronaldo cyo ku munota wa nyuma w'inyongera cyanzwe kandi cyarenze umurongo aho umusifuzi we yemeje ko umupira utarenze umurongo ndetse ubwo uyu kapiteni wa Portugal yaburanaga yahawe ikarita y'umuhondo.

Portugal na Serbia banganyije ibitego 2-2 muri uwo mukino wabereye I Belgrade ariko Portugal yakagombye kuba yarabonye amanota 3 bikayihesha kugira 6 mu itsinda irimo.

Nyuma y'amagambo menshi mu binyamakuru ndetse no kwitotomba kw'abanya Portugal,Bwana Makkelie yasabye imbabazi.Ati 'Kubera amategeko ya FIFA,icyo navuga nuko nsabye imbabazi umutoza Fernando Santos n'ikipe ya Portugal ku byabaye.Nk'abasifuzi dukora ibishoboka byose ngo dufate ibyemezo by'ukuri.Kuba turi mu binyamakuru gutya ntabwo bidushimishije na gato.'

Ku munota wa 92 n'amasegonda 51'nibwo Ronaldo yashyize uyu mupira mu izamu,rutahizamu Mitrovic awukuramo warenze umurongo ariko umusifuzi avuga ko utarenze umurongo aha ikarita y'umuhondo Cristiano Ronaldo waburanaga avuga ko ari igitego.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/wa-musifuzi-wanze-igitego-cya-cristiano-ronaldo-bigateza-impaka-yavuze-amagambo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)