Wakwitwara ute mu gihe iminsi mibi ikugezeho? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n'impuhwe.Yakobo 5:11.

Nshobora gutangira nemeza ko mbona Imana mu bihe byanjye bya buri munsi, aho kumva ko hari "ibindwanya".

Wigeze ugira umunsi umwe aho ibintu byose bisa nk'aho bitagenze neza? Hari ubwo nisanze ntekereza ko amaherezo yanjye yarangiye. Ariko rero, uyu murongo waje mu bwenge bwanjye uti:" Hahirwa ab'imitima iboneye, Kuko ari bo bazabona Imana. ." Matayo 5: 8.

Nahise mpagarika kwitekerezaho "Nabonye" iki uwo munsi? Nabonye Imana mu bihe byanjye? Ese nabonye uburyo ukuboko kw'Imana kwanyoboye ku gakiza kayo? Cyangwa nabonye gusa uko ibibazo byakomerekeje ubuzima bwanjye?

Mu bihe bigoye hari amahirwe nabibonyemo?

Utwana tw'inyoni iyo twifuza kujya hejuru y'ibiti, nyina watwo iyo adusuje mu cyari, ntidushobora kumva ko ibyifuzo byatwo byahawe agaciro. Ariko hagera igihe nyina w'atwo adusunika hanze y'icyari kugira ngo dushobore kurambura amababa no kwiga kuguruka.

Mu bihe binkomereye, mba nsabwa gusengera kwihangana, nsaba ineza n'ubugwaneza bitagira imipaka. Igihe Imana yemeye ko nyura mu mibabaro insunikira mu cyari cyanjye, ngomba kubibonamo amahirwe yuko ibyifuzo byanjye bizaba impamo? Ibyo mbikoresha nk'amahirwe yo kutagira umujinya no kutihangana no gusaba kugira ngo indangagaciro z'Imana zibe muri njye? Cyangwa mbona gusa ko ibyo ari ibintu birushya umutima wanjye?

Akenshi Kamere yacu itwereka ibiri hafi gusa

Kamere yacu ituma tutareba umugambi w'Uwiteka Imana. Byanditswe neza muri Bibiliya ko "ibintu byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza," (Abaroma 8:28) kandi ko "Burya ibyo byose bibaho ku bwanyu, kugira ngo uko ubuntu bw'Imana burushaho gusaga, abe ari ko n'ishimwe rya benshi rirushaho gusaga ngo Imana ihimbazwe.." (2 Abakorinto 4:15)

Niba nizera ibi, mu bihe byanjye bya buri munsi aho nta wundi muntu mbona, nsabwa gukomeza kugira imbaraga z'umutima, aho kugira ngo nihebe. Ibyo bizarushaho gutuma mbona Imana kandi nsinde na kamere y'ibyaha bityo ndusheho kumera nkayo.

"Mwumvise kwihangana kwa Yobu, mubona amaherezo meza yagenewe na Nyagasani - ko Uwiteka ari umunyempuhwe n'imbabazi."

"Mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n'impuhwe".Yakobo 5:11.

Intego y'ibihe byanjye "bigoye" ni ukunyereka ibinyoma biri muri kamere yanjye ituma ntishima. Ariko rero igihe nsinze ibihe bikomeye bihora bintera kuganya, mbasha kuba mu buzima bushimishije bw'imico myiza, umunezero, guhora nshima Imana n'amahoro. Nibwo nzabona Imana. Ngiryo "iherezo ryateganijwe n'Imana ku buzima bwanjye."

Source: ActiveChristianity.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Wakwitwara-ute-mu-gihe-iminsi-mibi-ikugezeho.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)