Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 01 Mata 2021, mu Murenge wa Remera Mujyi wa Kigali.
Mukeshimana yanditse kuri konti ye ya Instagram abwira Musoni ko yamubereye umugisha mu buzima bwe. Avuga ko yifuza kuba buri gihe mu biganza bye.
Ati 'Kugendana nawe mfashe ikiganza cyawe mu cyanjye, nanjye ufashe ikiganza cyanjye mu cyawe, n'ibyo nifuza mu buzima bwanjye bwose. Wambereye umugisha, mu buzima bwanjye.'
Basezeranye imbere y'amategeko nyuma y'uko tariki 04 Nzeri 2020, Musoni Gédeon yambitse impeta y'urukundo Mukeshiman mu birori byarimo inshuti zabo byabaye ku wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2020, bibera Chillax i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Icyo gihe, Mukeshimana Yvette yabwiye INYARWANDA ko amezi arindwi yari ashize ari mu rukundo na Musoni nyuma y'uko atandukanye byeruye n'umuhanzi Kabera Arnold uzwi nka Sintex.
Uyu mukobwa avuga ko kwambikwa impeta ari kimwe mu 'bintu byiza byari bimbayeho'. Avuga ko yambitswe impeta n'umusore umukunda bya nyabyo kandi umufiteho gahunda nziza. Â
Ati 'Ni umuhungu ufite gahunda muri we. Ni umunyabwenge cyane. Ikindi cy'ingenzi ni uko amfiteho intego nziza. Mbese ibyiza byose arabinyifuriza. Ikindi ni uko nawe yanyeretse ko ankunda. Byanyoroheye guhita mukunda vuba cyane. Ni mwiza ariko. Ndamukunda cyane.'
Yvette yirengagije ko yatandukanye na Sintex, yavuze ko ari umuhungu ufite umurava wo gukora kandi uzagera ahantu harenze kandi hashimishije. Yamushimiye ibyo yamugejejeho mu myaka yose babanye.
Mukeshimana Yvette wambitswe impeta ari mu bakobwa b'ubwiza, ubwenge n'umuco bahataniraga guserukira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2020. Afite uburebure bwa 1.70 m n'ibiro 56 Kg.
Yari mu bakobwa 14 banyuze imbere y'akanama nkemurampaka aho hatoranyijwe batandatu mu gihe abandi umunani basigaye barimo nawe. Yari yatanze umushinga wo gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bw'uruhu kuko bahura n'ihohoterwa no guhezwa muri sosiyete.
Ntiyabashije gukomeza bitewe n'uko akanama nkemurampaka katishimiye umushinga we. Yumvikanye mu itangazamakuru ashinja Miss Mutesi Jolly, ko atamuteze amatwi mu gihe yasobanuraga umushinga we wo kuvugira abafite ubumuga bw'uruhu.
Musoni Gedeon yahamije kubana akaramata n'umukunzi we Mukeshimana Yvette witabiriye Miss Rwanda
Mukeshimana yasezeranye mu mategeko nyuma yo gutandukana n'umuhanzi Sintex
Musoni yashimye Imana yamuhaye Yvette, avuga ko azahora mu ruhande rwe
Mukeshimana Yvette na Musoni basezeranye kuri uyu wa Kane tariki 01 Mata 2021
Bafatiye amafoto y'urwibutso kuri Scheba Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali
AMAFOTO: ROBERT D.O.P-ISIMBI TV