Wowe n'abawe mwabona akazi, ishuri nahantu h... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwiga, gukora, gutura, gukora uniga muri Canada birashoboka hamwe na RJB nyuma yo kugera mu gihugu cya Canada, Rutaganira Jean Bosco yasanze akwiye gufasha abanyarwanda kubona akazi, ishuri n'ahantu ho gutura mu buryo bworoshye muri Canada izi zikaba ari inzozi za benshi by'umwihariko ababyeyi bifuriza abana babo.

Ishuri ni ijambo rikoreshwa n'abatari bacye ku isi bitewe n'uko kwiga ari igikorwa nyamukuru mu buzima bwa mu muntu. Kuri ubu umurage umubyeyi agenera umwana ni ukumufasha kwiga kandi neza nyuma iyo abashije kumufasha kubona akazi aba amuhaye akabando k'iminsi yo kubaho. Akazi ni ikintu kitoroheye umuntu uwo ari wese kukabona n'ukabonye usanga ari ibiraka. Mu bihugu byinshi bya Afurika ho ntibyoroshye, muri iki gihe cya 'COVID-19' bikaba ibindi. 

KANDA HANO UREBE UKO WAKWIGA UKANATURA MURI CANADA MU BURYO BWOROSHYE

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuhinzi n'imirire ku isi 'FAO' ryagaragaje ko abarenga miliyari ku isi ni ukuvuga kimwe cya 1/7 cy'abatuye Isi babayeho buri umwe atunzwe n'amafaranga ari munsi ya 1,000F ku munsi, naho kimwe cya kabiri cy'abatuye Isi babayeho umwe ku munsi atunzwe n'amafaranga ari munsi y'ibihumbi icumi (10,000F) ku munsi, icyo ni ikigeranyo rusange.

Mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere ibyinshi ibiherereye ku mugabane w'Afurika na Aziya umuturage muri rusange akaba abayeho ku munsi atungwa n'amafaranga ari munsi ya 2,000F. Iyi mibare kandi ikaba iba yarahujwe hagendeye ku bakiri n'abakene ariko ubundi usanga abaturage benshi mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere batungwa n'amafaranga 1,000 F kumanura.


RUTAGANIRA Jean Bosco akaba nk'umunyarwanda uba muri CANADA yaramaze gutangira gahunda yo gufasha abanyarwanda kubona ishuri, akazi muri iki gihugu abamo nawe ngo abashe gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu avukamo cy'u Rwanda. Ni gahunda imaze kugera kure kuko aba mbere bamaze kugerayo kandi bamaze kugira icyo bigezaho aho babasha kwiga banakora muri CANADA.

Icyiciro cyose cya Kaminuza wakwifuza kwiga abigufashamo afashijwe n'abakozi akoresha haba muri CANADA no mu Rwanda. Hari ibyangombwa rusange umuntu asabwa gutanga birimo ibaruwa ikubiyemo ishami ushaka kwiga, aho ushaka kwiga n'ishuri ushaka kwigamo kimwe n'icyemezo cy'amavuko na CV yawe kandi igihe wamaze kugerayo ukora uniga ukaba wifuza no kuhatura agufasha gutumiza umuryango wawe.


Ku cyiciro cya mbere cya kaminuza ibisabwa ni indangamanota y'umwaka wa 4, 5 na 6 w'amashuri yisumbuye waba ushaka kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza hakajyaho 'Transcript' na A0 yayo. Iyo ushaka kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza, wongera ku byavuzwe byose haruguru impamyabushobozi y'icyiciro cya kabiri.

Ku bindi bisobanuro wahamagara cyangwa ukabandikira kuri WhatsApp kuri izi nimero zikurikira: +250788643093, +15815784420, +14185700551 na +250788274763.

Rutaganira Jean Bosco yatangije kompanyi RJB ifasha abantu kwiga, gukora no gutura muri Canada



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104477/wowe-nabawe-mwabona-akazi-ishuri-nahantu-ho-gutura-muri-canada-hamwe-na-rjb-mu-buryo-bworo-104477.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)