Niko byagenze muri Egiputa, koko umuntu wese yisigiye amaraso ku nkomanizo. Impanda n'ivuga ntabwo Imana izahamagara idini runaka, cyangwa ikigo runaka ahubwo izahamagara umuntu mu izina rye. Imana izareba niba umuntu yarahuye na Yesu ku giti ke, niba koko yarahishwe nk'uko intego ya Pasika iri.
Guhishwa, gutambukwaho n'umurimbuzi cyangwa se kurindwa, nicyo gisobanuro cya Pasika ugenekereje. Pasika yatangiriye mu bisiraheri igihe bari muri Egiputa, ubwo Imana yababwiraga ko bari bubage umwana w'intama bagasiga amaraso ku nkomanizo z'imiryango kugira ngo umurimbuzi naza atica abana b'imfura, Iyo ni yo pasika y'abayuda. Kuva 12:1-51
Muri Kristo Yesu naho twahishwe umurimbuzi, ibihembo by'ibyaha ni urupfu impano y'Imana ni ubugingo buhoraho. Twari twarakatiwe kuzarimbuka, hanyuma umurimbuzi atunyuraho kuko twahishwe muri Kristo Yesu.
Ese Pasika ni zingahe?
Pasika zimaze kuba bavuga, ni 2 ariko twagerekaho ni ya 3 kuko igihe Adamu na Eva bakoraga icyaha nabwo amaraso yaramenetse. Buriya kurya kwambikwa( guhishwa isoni z'ubwambure) kwari uguhishwa nubwo iyi Pasika abateworojiya batayivugaho rumwe, bamwe bayita Pasika abandi ntibayita Pasika. Iya 2 yabayeho, ni muri Egiputa ari nacyo gihe Imana yavuze iryo zina Pasika.
Pasika ya 3 abakristo twizihiza, ni iyabaye i Gorigota ku rupfu rwa Yesu kandi nabyo byahuriranye na Pasika. Hanyuma pasika dutegereje ya nyuma ni ukuzajya mu Bwami bw'Imana, aho tuzaba turokotse isi tubonye umwuzuro w'agakiza, dukize isi n'imibabaro. Iyo nayo izaba ibaye Pasika kuko tuzaba duhishwe isi n'ibibazo byayo.
Ese hari itandukaniro hagati ya Pasika y'abayahudi n'iyabakristo muri iki gihe?
Ibintu byose bivugwa mu isezerano rya kera, ni igicucu cy'ibyagombaga kuba mu isezerano rishya. Pasika ya kera, umwana w'Intama yasobanuraga Kristo Yesu. Hanyuma abayahudi bo kuko batizeye Kristo nk'uwavutse ari uruhinja agapfa ku musaraba, barakizerera mu bitabo 5 bya Mose, baracyategereje Mesiya uzaza ari umwami. Niyo mpamvu kwizera kwabo kukiri mu isezerano rya kera, ku bakristo bo ni amaraso ya Yesu yaducunguye, akadukiza umurimbuzi.
Uko abayuda bizihiza Pasika yabo nuko bimeze mu bakristo muri iki gihe
Ubusanzwe abayuda ntibakora ibintu igice, babikora ku buryo bwuzuye ku kigero kiri hejuru. Uko bizihiza Pasika yabo: Baturuka imihanda yose(mu isi yose) bakaza i Yeruzalemu, niko byagendaga kuva mu isezerano rya kera. Barazaga bagahura bakagira igihe cy'umusaruro, bakazana ibyo bejeje bakizihiza Pasika. Uwo ni umwe mu minsi ikomeye mu muco wa kiyuda.
Abenshi mu bakristo muri iki gihe iyo urebye uko bizihiza Pasika, bisa nkaho tutazi icyo Yesu yakoze. Kwizihiza ikintu ni uko uba uzi uburemere bw'icyakozwe. Tubirebere kuri uru rugero: Mu mategeko ahana y'u Rwanda, bakuyemo igihano cy'urupfu ariko kigeze kubamo. Dusubire inyuma cy'igihari [ Umuntu wakoze icyaha gituma bamwica, ejo bakamujyana muri Kasho( gereza iba muri gereza) ategereje ko ejo azamanikwa, uyu muntu hari ikintu wamukorera ngo yishime?.
Tumurebe rero ejo bamusohoye aziko ari bwo bwanyuma arebye izuba, hanyuma bakamubwira ngo ntugipfuye taha bakubabariye!]
Muzi ko twari twarakatiwe? Ibihembo by'ibyaha ni urupfu, Yesu yapfuye urupfu twagombaga kuzapfa. Ntabwo twizihiza pasika nk'abantu bahishwe, barokotse urupfu nk'urwo muri Egiputa, barokotse kuzarimbuka by'iteka ahubwo ubona dukundishwa Yesu n'uko ari buduhe imigati, n'uko ari budukorere ibitangaza.
Kwizera Kristo kwacu ubona tumushakamo inyungu kuruta agaciro k'ubugingo buhoraho yatuzaniye. Abakristo basobanukiwe neza Pasika bazi uwo bizihiza, bazi n'icyo yakoze mu buzima bwabo.
Niba duhinda umushyitsi kuri Pasika tukarira, tukababara, tukabambwa ariko ubuzima tubaho kuwa 1, kuwa 2 n'indi minsi ikurikira tutagaragaza urupfu rwa Kristo, ntacyo byaba bimaze. Dusabwa kwinjiza urupfu rwa Yesu mu buzima bwacu bwa buri munsi: Tukababarira nk'uko yababariye, tugakunda nk'uko yakunze, tukihangana nk'uko yihanganye hanyuma abaturebye bakabona Kristo bikabatere guhinduka.
Reba hano iyi inyigisho yose yateguwe ikanatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv
Source: Agakiza Tv