Yahindutse sogokuru ku myaka 36 nyuma y'aho umukobwa we asambanyijwe agaterwa inda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 ubwo hareberwaga hamwe umusaruro wa gahunda ya Masenge mba hafi imaze amezi atandatu itangijwe mu Karere ka Kayonza igamije guhuza ababyeyi n'abana ndetse no kwita ku bana b'abangavu batewe inda.

Masenge ni umugore ufite indangagaciro utoranywa mu Mudugudu agahabwa amahugurwa y'uburyo yaganiriza abangavu batewe inda bakigarurira icyizere, abataravuga ababateye inda bakaba babavuga bakabiryozwa, banaganiriza abangavu bakiri bato ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere mu kubarinda gusambanywa bakiri bato.

Shumbusho Robert ubu ufite imyaka 37 atuye mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara, yavuze uburyo umukobwa we yasambanyijwe agaterwa inda, akamutoteza cyane kubera gutekereza ukuntu agiye kwitwa sogokuru agifite imyaka mike cyane.

Ati ' Byarampenze kubyakira, sinigeze mbyishimira n'umunsi n'umwe, byabaye ngombwa ko mubwira nabi ndanamuzonga cyane nk'umwana wari wananiranye, ikigaragara iriya nda yayitwaye mu kunanirana kw'abana kuko yari yanze ishuri atangira kunanirana atyo agenda bamugarura biza kurangira atewe inda.'

Shumbusho yavuze ko yatangiye kwima uyu mwangavu ibiryo aramutoteza cyane agamije kurwanya uko uyu mwana yabyara agahinduka sogokuru.

Ati 'Mu rwego rwo guhunga kwitwa sogokuru, akimara kubyara nabohereje kwa Muzehe ( Papa umbyara) bakigerayo umwana ntiyabyakiriye neza n'umugore wanjye ntiyabyishimira abantu bakomeza kunganiriza kugeza ubwo nemeye ko agaruka mu rugo.'

Shumbusho yavuze ko umubyeyi watoranyijwe muri Masenge mba hafi ari umwe mu bamufashije kwakira uburyo akwiriye kwakira ko yabaye sogokuru ngo kuko ntaho yabihungira.

Ati 'Yambwiye ko ntacyasubiza inyuma kuba ndi sogokuru w'umwana, ambwira ukuntu atari njye njye nyine hari n'abari munsi yanjye kandi babyakiriye.'

Kamayiresi Joselyne ukora nka Masenge mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Rukara, yavuze ko yahise ahura n'ikibazo cy'umwana watewe inda afite imyaka 15 se wari ufite imyaka 36 ngo ntiyabyakiriye neza.

Ati 'Nagendaga mwereka ko atari we wenyine nkanamwereka uburyo akwiriye kubyakira, akamwereka urukundo kandi akamufasha ku buryo nyuma yo kubyara ubuzima bwe bwazakomeza akiteza imbere.'

Kamayiresi yavuze ko nyuma y'igihe kinini bamwereka ko iryo zina rya sogokuru ridateze kumuvaho yageze aho ngo agacururuka aho ubu babana neza nta kibazo.

Uwateye inda umwana ntarabiryozwa

Nubwo uyu mwana w'umukobwa yatewe inda, kuri ubu umwana yibarutse agejeje ukwezi n'igice avutse, Shumbusho yavuze ko batanze ikirego kuri RIB Rukara hakaba hashize amezi atanu n'igice ariko ntakirakorwa.

Ati ' Ikirego twaragitanze kuri RIB ya Rukara, twagitanze agifite iyo nda hashize nk'amezi atanu ariko nta gisubizo turahabwa, twatanze amazina y'uwayimuteye dusaba RIB kumushakisha.'

Yavuze ko uwo musore wamuteye inda bafite nimero ze n'amazina ye ndetse hari n'ibimenyetso bashyikirije RIB kugira ngo imukurikirane kuri ubu ngo baracyategereje ko hari igikorwa, umukobwa ngo ajya ahamagara umusore yakumva ariwe agahita akuraho telefone.

Shumbusho yabwiye abandi babyeyi bakunda guhura n'ibibazo nk'ibye, kujya biyakira bakarera abana b'abana babo neza ngo kuko kumureka bituma abaho nabi akaba yanakurizamo izindi ngaruka.

Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda imburagihe bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 250 batanze ibirego mu gihe 60 bamaze gutanga amakuru yuzuye naho abagabo 26 bamaze gukatirwa n'inkiko bazira gusambanya aba bangavu.

Shumbusho yavuze uburyo yahunze inshingano zo kwitwa sogokuru ariko nyuma yo kwigishwa agasanga ntaho yazihungira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yahindutse-sogokuru-ku-myaka-36-nyuma-y-aho-umukobwa-we-asambanyijwe-agaterwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)