Umusore witwa Veneranda w'imyaka 25 yatanze ubuhamya bwe bujyanye nukuntu yavukanye ibitsina bibiri, icy'umuhungu n'icy'umukobwa. Veneranda yavuze ko yagiye kwa muganga bamupye baza gusanga igitsina cy'umuhungu aricyo gikora bamwemerera ko bazamuvura bigakunda gusa atarajya kwa muganga amabere yaje kumera ndetse akomeza kuba manini akagerageza kuyazirika akoresheje umugozi ngo arebe ko yasubirayo aho kugirango asubireyo akomeza kugenda akura cyane.
Yakomeje gukomeza kugenda aribwa ndetse ajya no ku bitaro by'i Kanombe. Ageze i Kanombe abaganga bamubwiye ko afite ikibazo cy'uko amabya ye ari mu nda ndetse bamubwira ko mu nda hashyuha ko nibaramuka batayasohoye ashobora kuzagira ikibazo cya Kanseri. Aha hari mu mwaka wa 2018.
Veneranda yavuze ko kuri ubu amafaranga yamushizeho dore ko n'agasambu yari afite yakagurishije kugirango abone amafaranga ajye kwivuza birangira ayo mafaranga amushiriyeho opération itarangiye. Veneranda yavuze ko ababyeyi be banze kumujyana ku ishuri kuko batinyaga ko abandi bana bamubona bakazajya bamwambika ubusa bitewe nuko inkuru yari yarabaye kimomo ko yavukanye ibitsina bibiri.
Abajijwe ibijyanye n'izina rye (Veneranda) risa nk'iry'abakobwa, Veneranda yavuze ko iri zina yaryiswe n'umupadiri ubwo yari agiye kubatizwa kuko ubusanzwe ababyeyi be bari baramwise Nyandwi Nkunzwenimana.
Veneranda
Veneranda yavuze ko kuri ubu afite umugore ndetse banabana guhera mu mwaka wa 2016 gusa kuri ubu avuga ko nta kintu arimo kumumarira kijyanye no gutera akabariro kuko arembye cyane gusa avuga ko babanye neza dore ko bakimenyana Veneranda yamubwije ukuri amubwira uko bimeze maze umugore we amubwira ko ibyo ataribyo byatuma badakomeza gukundana.
Veneranda yavuze ko abaganga bamwemereye ko aramutse yongeye kubona ubushobozi bwo kwivuza bamufasha agakira maze igitsina gabo cye akaba aricyo gikora neza dore ko nubwo afite n'igitsina gore basanze nta nyababyeyi afite bityo kuba igitsina gore cyakora bitashoboka gusa bamwemerera ko igitsina gabo aricyo cyakora gusa.
Comments
0 comments